Mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Rukozo, akagari ka Rusebeya, haravugwa inkuru y’umugore witwa Mukashyaka Clementine w’imyaka 39 wapfuye, umurambo we ugasangwa mu murima watewe ibyuma mu mubiri hose, Polisi ikavuga ko yatangiye iperereza ngo hamenyekane abihishe nyuma y’ubwo bubisha.
Amakuru y’urupfu rw’uyu mugore, yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukozo, avuga ko nyakwigendera yasanzwe mu murima, umubiri we watewe ibyuma mu bice bitandukanye, ariko ko kugeza ubu hataramenyekana abagize uruhare muri ubwo bwicanyi.
Yagize ati:”Nibyo koko, umubiri wa nyakwigendera wabonywe mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 19 Ukwakira, wari ufite ibikomere byinshi ku mubiri, bishoboka kuba yateraguwe ibyuma”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, na we yemeje aya makuru, avuga ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane uko ubu bwicanyi bwakozwe n’ababufitemo uruhare.
Yongeyeho ko abantu bane bamaze gufatwa kugira ngo batange amakuru ashobora gufasha mu iperereza.
Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane icyihishe inyuma y’urupfu rwa Mukashyaka Clémentine, n’abazabazwa uruhare rushobora kugaragara muri iki gikorwa.
akagari