Saudi Arabia yatangaje ko ibice bya misile ebyiri zo mu bwoko bwa misile za ballistique byaguye mu karere ka Makkah, nyuma y’uko ingabo zirinda ikirere zibashije kuyihagarika no kuyisenya itaragera ku cyo yari igambiriye.
Nk’uko itangazo ry’Urwego rushinzwe ubutabazi muri Saudi Arabia ribivuga, ibyo bice byaguye ahantu habiri: mu mudugudu wa Sabuhah, uri mu bilometero 35 mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’Umusigiti Mutagatifu wa Masjid al-Haram, no mu kibaya cya Wadi al-Maghmas, kiri mu bilometero 21 mu burasirazuba bwawo.
Ubuyobozi bwa Saudi Arabia bwavuze ko izo misile zari zaroherejwe mu cyerekezo cy’akarere ka Makkah, ariko zikangizwa n’ubwirinzi bw’ikirere. Bwamaganye icyo bwavuze ko ari ukugaba ibitero ku baturage n’ibikorwa byabo, buvuga ko binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga arengera abasivili mu gihe cy’intambara.
Ibi bibaye mu gihe amakimbirane hagati ya Saudi Arabia n’umutwe wa Houthi ukorera muri Yemen akomeje gukaza umurego, aho impande zombi zikomeje kugaba ibitero no gutanga amakuru atandukanye ku byo zigambiriye.
Ku ruhande rwawo, umutwe wa Houthi wahakanye ko ugamije kugaba ibitero ku mijyi ya Makkah na Madinah, uvuga ko ibikorwa bya gisirikare byawo byibanda ku birindiro bya gisirikare n’ibindi bikorwa by’ingenzi biri mu bindi bice bya Saudi Arabia. Nta cyo wari watangaza ku byabaye kuri iyi nshuro.
(Habimana Ramadhani/ lndorerwamo.com)