Nigeria: Umunya Uganda wari mu rugendo rw’ivugabutumwa yafatanywe udupfunyika twa Cocaine

Ubwanditsi
3 Min Read

Umunya-Uganda witwa Farida Nansubuga w’imyaka 34 yatawe muri yombi ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Murtala Muhammed kiri i Lagos muri Nigeria, nyuma yo gufatanwa udupfunyika 87 twa Cocaïne yari yahishe mu myenda y’imbere, ubwo yari agiye gusubira mu gihugu cye.

Uyu mugore yafashwe ku wa 3 Ugushyingo 2026, ubwo yari agiye gufata indege imusubiza muri Uganda, nyuma y’urugendo yari yagiriye muri Nigeria mu bikorwa by’amasengesho.

Nk’uko byatangajwe n’Ikigo cya Nigeria gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (NDLEA), Farida yafatiwe muri Terminal 2 y’icyo kibuga cy’indege, mu bugenzuzi bw’abagenzi bwari buhuriweho n’abakozi b’icyo kigo n’abashinzwe umutekano wo ku kibuga cy’indege.

Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko abakozi bashinzwe umutekano bagize amakenga nyuma yo kubona ibimenyetso by’uko hari ikintu yari yahishe mu gice cy’amatako. Bamujyanye ahantu hihariye kugira ngo bamukoreho igenzura ryimbitse, basanga afite udupfunyika 87 twa Cocaïne twari tuziritse ku mubiri we, munsi y’imyenda ibiri y’imbere.

Ibyo biyobyabwenge byose byapimye ibiro 1,15.

Amakuru yatangajwe n’umuvugizi wa NDLEA, Femi Babafemi, agaragaza ko Farida yari yageze muri Nigeria ku wa 29 Ukwakira 2026, ari kumwe n’abandi bantu bo mu idini rye, bari bagiye kwitabira amasengesho yabereye mu rusengero rwa Synagogue Church of All Nations (SCOAN), ruherereye mu gace ka Ikotun-Egbe i Lagos.

Igihe abandi bari kumwe basubiraga muri Uganda nyuma y’amasengesho, Farida yagumye muri Nigeria, aho bivugwa ko yari agiye gufata ibiyobyabwenge yari kuzageza mu gihugu cye abitumwe n’inshuti ye yitwa Joy.

Mu byo yabwiye abamufashe, yavuze ko iyo nshuti ye ari yo yamuhuje n’umuntu wari muri Nigeria, akamutegurira imodoka imujyana kuri hoteli mu gitondo cy’umunsi yagombaga gusubiriraho iwabo.

Aho kuri hoteli ni ho bivugwa ko yahawe ibyo biyobyabwenge n’umugabo utatangajwe amazina, akamubwira uko agomba kubihisha munsi y’imyenda ye kugira ngo abashe kunyura mu igenzura rikorwa ku kibuga cy’indege.

Farida yabwiye abamubazaga ko batari bumvikanye amafaranga azahabwa mu buryo bwuzuye, ariko ko yari yiteze guhembwa nibura amadolari ya Amerika 1.000 ($1,000), aramutse agejeje ibyo biyobyabwenge aho yagombaga kubijyana muri Uganda.

Umuyobozi wa NDLEA, Brigadier General Mohamed Buba Marwa (mu kiruhuko cy’izabukuru), yavuze ko iri fatwa ryongeye kugaragaza uburyo abacuruza ibiyobyabwenge bashobora gukoresha ingendo z’amadini n’ibikorwa by’iyobokamana kugira ngo babone abantu babafasha kubikwirakwiza.

Yashimye abakozi bagize uruhare mu gufata uyu mugore, anabasaba gukomeza ibikorwa byo guhashya icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge.

Iri fatwa ribaye mu gihe inzego zishinzwe umutekano muri Nigeria zikomeje ibikorwa byo gukumira ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, cyane cyane ibyinjizwa cyangwa bisohorwa mu gihugu binyuze ku bibuga by’indege no mu zindi nzira z’ubwikorezi mpuzamahanga.

 

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *