Rusizi:Abo mu kigo gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli basobanuye icyateye igabanyuka ry’amazi y’AMASHYUZA.

13,937

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli butangaza ko ibyabaye ku mashyuza mu Karere ka Rusizi bitatewe n’imitingito ahubwo byatewe n’imiterere y’amashyuza n’amabuye yaho, byakwiyongera ku ntambi zaturitse bigatuma amazi atemba.

Aho amashyuza yatobokeye muri kariyeri ya CIMERWA
amashyuza yaratembye

Tariki 21 Kanama 2020 nibwo mu Karere ka Rusizi humvikanye inkuru y’igabanuka ry’amazi y’amashyuza.

Ni inkuru yababaje benshi, abandi batungurwa no kumva ko amashyuza yakamye. Icyakora abababaye kurusha abandi ni abigeze kuyajyamo barwaye akabafasha korohererwa dore ko hari n’abakora ibirometero n’ibirometero bakayiyambaza ngo akabavura indwara z’imitsi.

Abaturage baturiye amashyuza batangaje ko byatewe n’intambi zituritswa n’uruganda rwa Cimerwa rusanzwe ruhakura amabuye akoreshwa mu gukora Sima. Icyakora abandi bavuga ko bishobora guterwa n’imitingito yumvikanye hakaba harabaye kwifunga kw’inzira z’amashyuza.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje ko bwiyambaje impuguke mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli kugira ngo barebe icyabiteye kuko bo babona bidasanzwe.

Itsinda ry’abakozi bo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli rigizwe n’impuguke eshatu zikurikirana imitingito, guturitsa intambi hamwe n’imiterere y’ubutaka, tariki ya 27 Kanama ryasuzumye icyateye igenda ry’amazi y’amashyuza mu Murenge wa Nyakabuye ahazwi nka Bugarama bavuga ko atari imitingito kuko yari gutuma amazi azimira.

Ngaruye Jean Claude ushinzwe Ubushakashatsi bw’Amabuye y’agaciro muri icyo kigo, yavuze ko iby’imitingito ntaho bihuriye n’igenda ry’amazi y’amashyuza kuko iyo biba n’isoko iba yarabuze.

yagize ati “Mbere yo kugusobanurira icyabaye reka nkwinjize mu miterere ya hariya hari amashyuza.

Hariya ni ho dufite uruganda rwa sima, impamvu ni uko ariho haboneka ibikoreshwa mu gukora Sima birimo ; ibishonyi, ibumba rimeze nk’inombe, n’andi mabuye akoreshwa mu gukora sima, kandi ibikoreshwa mu gukora sima 60% ni amabuye aboneka hariya yabonetse kubera amashyuza ya hariya.”

Akomeza avuga ati ; “Amashyuza akomoka ku iruka ry’ibirunga, ariya mashyuza aba arimo imyunyu ngugu myinshi (nka K, Ca, Mg, Na, P), muri ariya mashyuza rero haba harimo imyuka myinshi nka (H, CO2, H2S), iyo bikonje ni byo bihinduka ariya mabuye.

Uko twabisanze rero, twasanze isoko itarazimiye, isoko irahari ndetse nini itanga litiro 15 ku isegonda.

Ese haba harabaye iki ?

Ngaruye Jean Claude ushinzwe Ubushakashatsi bw’Amabuye y’agaciro yakomeje asobanura ko ibishonyi biri aho hantu biba bigizwe n’ibuye ridakomeye ryorohereye, kandi muri ryo hagenda habonekamo umwanya imbere.

Ati « Icyabaye rero iyo myanya irimo imbere yinjiwemo n’amazi, bituma haboneka ahantu hatatu amazi asohokera, harimo asohokera muri kariyeri aho Cimerwa iturikiriza amabuye, hari aho abanyamasengesho basengera, hakaba n’ahandi bita mu gakono, kubera ko ibyo bibuye tuvuga Cimerwa ituritsa ntibyemewe ko byingirwamo n’amazi, ibyo byatumye Cimerwa iyayobora. Bivuze ko hari isoko imwe imena amazi mu kidendezi, cyakuzura amazi agasohokera mu nzira eshatu. »

Ati « Icyabaye rero, Cimerwa yakumiriye amazi ajya muri kariyeri yayo, ayo mazi ahora ku rutare kandi arimo imyunyu ngugu n’amagazi byinjiramo byishakira inzira, bituma urutare rworoha rumera nk’ibumba bituma ari ho yinyurira ava muri cya kidendezi. »

Ngaruye akomeza avuga ko ibyabaye byatewe n’ayo mazi yahuye n’urutare rworoshye naho abavuga imitingito no guturitsa intambi akabiha amahirwe makeya.

Ati “Ndebye ibyabaye 80% mbiha imiterere y’urutare n’amazi, naho 20% akaba ari byo mpa imitingito no guturitsa intambi kuko na byo bitera imitingito mitoya. »

« Bisobanuye ko ibyabaye ntaho bihuriye n’ibibera mu nda y’isi ahubwo byabereye hejuru kuko iyo biba bifitanye isano n’ibibera mu nda y’isi amasoko y’amashyuza yari gufunga, amashyuza akazimira, ariko isoko y’amashyuza iracyakora neza nta kibazo. »

Ngaruye avuga ko bagiriye inama ubuyobozi bw’Akarere gusukura ahasanzwe amashyuza bagakuramo ibumba n’isayo biriyo bagacukura kugera ku rutare rukomeye bakubaka urwogero rwa kizungu ‘Piscine’ yajya ifasha abantu koga bisanzuye ndetse bikagabanya n’impanuka zikunze kuboneka z’abantu basaya mu cyondo cy’ibumba.

Ku birebana n’ingaruka, Ngaruye avuga ko nta ngaruka bizatera, agasaba ubuyobozi gufata neza amashyuza butunganya aho yari asanzwe ndetse bakaba bayagaruramo bamaze kubaka ubwogero bwa kizungu.

Ku birebana n’uko hari abaturage bavuga ko mbere y’imyaka ya 1990 nabwo amashyuza yigeze kugenda avuga ko byatewe n’ubushakashatsi bwari bwahakorewe atari imitingito cyangwa guhinduka k’urutare ngo rube ibumba.

Comments are closed.