Bwa mbere mu mateka umugore agiye gusifura imikino ya UEFA Champions league y’abagabo

12,578
France's Stephanie Frappart first woman to referee men's Champions League  game

Umufaransakazi Stephanie Frappart azaba umugore wa mbere usifuye imikino ya UEFA Champions League mu bagabo ubwo azaba ayoboye umukino uzahuza Juventus na Dynamo Kyiv ku wa Gatatu.

Frappart uzuza imyaka 37 mu kwezi gutaha, yabaye umusifuzi wa mbere w’umugore wasifuye mu irushanwa rikomeye rya UEFA ubwo yayoboraga umukino wa Super Cup wahuje Liverpool na Chelsea i Istanbul mu mwaka ushize.

Yasifuye kandi umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cy’Abagore cya 2019 wahuje Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Buholandi ndetse yabaye umugore wa mbere wasifuye mu Cyiciro cya Mbere cy’Abagabo mu Bufaransa (Ligue 1) ku mukino wahuje Amiens na Strasbourg muri Mata umwaka ushize.

Stephanie Frappart yayoboye umukino wa mbere wa Europa League mu Ukwakira ubwo Leicester City yakiraga Zorya Luhansk.

Umusuwisikazi Nicole Petignat ni we mugore wa mbere wasifuye mu mikino ya UEFA ubwo yahabwaga imikino itatu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Uburayi hagati ya 2004 na 2009.

Juventus yamaze kwizera gukomeza muri 1/8, ni iya kabiri mu itsinda G n’amanota icyenda mu mikino ine, irusha Dynamo Kyiv amanota umunani mu gihe irushwa atatu na FC Barcelone ya mbere, yo izaba yakiriwe na Ferencvaros ku wa Gatatu.

Who is the UEFA Super Cup referee? Stephanie Frappart makes football  history in Liverpool vs Chelsea final | Goal.com

Comments are closed.