France: Umunyeshuri yarashe diregiteri n’umwarimu w’imibare ariko Imana ikinga akaboko

Ubwanditsi
3 Min Read

Umwana w’imyaka 14 yarashe umuyobozi w’ishuri n’umwarimu ku ishuri rya Joseph-Lakanal, riherereye mu mujyi wa Aubagne, hafi ya Marseille mu Bufaransa, abakomeretsa. Uwo mwana yahise atabwa muri yombi, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyamuteye gukora icyo gikorwa.

Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa Mbere, tariki ya 12 Ukwakira 2026, ku ishuri ryisumbuye rya Joseph-Lakanal riherereye mu mujyi wa Aubagne, mu majyepfo y’u Bufaransa.

Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo mu Bufaransa avuga ko uwo munyeshuri yinjiye mu kigo cy’ishuri afite imbunda yo guhiga yari yahishe mu mufuka usanzwe ukoreshwa mu gutwaramo gitari.

Ageze mu nyubako y’ishuri, yarashe Diregiteri n’umwarimu wigisha isomo ry’imibare, bombi barakomereka. Umuyobozi w’ishuri w’imyaka 53 yakomeretse mu gice cy’ukuguru, mu gihe umwarimu w’imyaka 37 na we yakomeretse mu ngingo zo hasi z’umubiri, bombi bahise bajyanwa kwa muganga.

Amakuru yatangajwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Aubagne yavuze ko abarashwe bakomeretse byoroheje, ndetse ko hari amahirwe ko bashobora guhita bakomeza imirimo yabo nk’uko bisanzwe.

Mu gihe ibintu byari bimaze gufata indi ntera, umwe mu bakozi b’ishuri yashoboye guhangana n’uwo munyeshuri, amwambura imbunda mbere y’uko abapolisi bahagera bakamutwara.

Ibyo byafashije mu gukumira ko hashobora gukomereka abandi bantu benshi, mu gihe abanyeshuri n’abakozi b’ishuri bari mu gihirahiro.

Ubuyobozi bw’ishuri bwafashe ingamba zo kurinda abanyeshuri, harimo kubahuriza mu byumba no kubasohora mu buryo bwateguwe, kugira ngo bahurizwe n’ababyeyi babo mu mutekano.

Umujyi wa Aubagne watangaje ko nta munyeshuri wakomeretse ku mubiri mu makuru yatangajwe nyuma y’icyo gikorwa, unashimira abakozi b’ishuri bagaragaje ubutwari mu kurinda abana.

Icyamuteye kurasa ntikiramenyekana

Nyuma y’icyo gikorwa, uwo munyeshuri w’imyaka 14 yatawe muri yombi ashyirwa mu maboko y’ubugenzacyaha.

Nk’uko ibitangazamakuru byo mu Bufaransa byabitangaje, abashinzwe iperereza batangiye gukurikirana ibyabaye kugira ngo bamenye impamvu yatumye uwo mwana afata icyemezo cyo kurasa abakozi b’ishuri.

Kugeza ubu, nta mpamvu yari yatangwa n’urwego urwo arirwo rwose yatumye uwo mwana w’umusore arasa abayobozi be.

Ubushinjacyaha bw’i Marseille bwatangaje ko iperereza ryatangiye ku byaha bikomeye bifitanye isano no kugerageza kwica umuntu, mu gihe inzego zibishinzwe zikomeje gukusanya ibimenyetso no gusuzuma ibyabaye.

Amakuru yatangajwe na TF1 Info ku wa 13 Ukwakira 2026 yanavuze ko ababyeyi b’uwo mwana na bo bari bashyizwe mu maboko y’ubugenzacyaha mu rwego rw’iperereza, nubwo ibyo bidahita bisobanura ko hari uruhare bagize mu gikorwa umwana wabo yakoze.

Nyuma y’iki gikorwa, ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo guhagarika amasomo by’agateganyo kugira ngo umutekano wongere gusuzumwa, abakozi n’abanyeshuri bahabwe ubufasha bwo mu mutwe, ndetse n’iperereza rikomeze.

Ibi byabaye mu gihe u Bufaransa bukomeje guhangana n’ibibazo by’urugomo rubera mu bigo by’amashuri, nubwo ibitero bikoresha imbunda muri ibyo bigo bidakunze kubaho.

Icyakora, inzego z’ubuyobozi zavuze ko icyo gikorwa kitagomba guhita gihuzwa n’imyigaragambyo yari iri kubera mu mashuri amwe yo mu gihugu, kuko kugeza ubu nta kimenyetso cyemejwe cyerekana ko bifitanye isano.

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *