Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yahaye mugenzi we wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso, ingemwe 2,000 z’ibiti by’avoka, mu rwego rwo gushyigikira gahunda yo gutera amashyamba no kongera ibiti muri icyo gihugu.
Izo ngemwe zatanzwe ku wa 6 Ugushyingo 2026, mu birori byabereye i Brazzaville, byari bigamije gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Repubulika ya Congo bijyanye n’icyiswe Imyaka Icumi y’Umuryango w’Abibumbye yo Gutera Amashyamba no Kongera Ibiti (2027–2036).
Uyu muhango witabiriwe na Perezida Ndayishimiye, Perezida wa Congo Denis Sassou Nguesso, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi, Perezida wa Repubulika ya Centrafrique Faustin-Archange Touadéra, ndetse na Khalilur Rahman uyobora Inteko Rusange ya 81 y’Umuryango w’Abibumbye.
Muri ibyo birori hatewe ibiti bisaga 200,000 birimo iby’inturusu, pinusi n’avoka. Ingemwe z’avoka zatanzwe n’u Burundi zizakoreshwa mu gushyiraho umurima w’avoka ungana n’ibiti 2,000, nk’umusanzu w’icyo gihugu muri gahunda yo kongera amashyamba muri Congo.
Mu ijambo rye, Perezida Ndayishimiye, wavugaga nk’Umuyobozi uriho wa Komisiyo Nyobozi y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yashimangiye ko gahunda yo gutera amashyamba ikwiye kuba imwe mu ntego z’ibihugu bya Afurika.
Yasabye ibihugu gushyiraho intego ngarukamwaka zo gutera ibiti, gukurikirana uko byitabwaho no gushishikariza abaturage kugira uruhare muri ibyo bikorwa, by’umwihariko urubyiruko, abagore, amashuri n’amashyirahamwe y’abahinzi.
Yagaragaje kandi ko kugira ngo iyi gahunda izagerweho, hakenewe inkunga y’amafaranga aturuka mu ngengo y’imari y’ibihugu, abafatanyabikorwa mpuzamahanga, amabanki y’iterambere n’abikorera.
Iyi gahunda y’imyaka icumi ya Loni igamije kongera ubuso bw’amashyamba, gusana ahangijwe no gutema ibiti, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Perezida Ndayishimiye yasabye ibihugu n’abafatanyabikorwa kudahera mu magambo n’imigambi, ahubwo bakagaragaza ibikorwa bifatika bizatuma iyi gahunda igira umusaruro urambye.
(Habimana Ramadhani lndorerwamo.com)