Umusore w’imyaka 23 y’amavuko witwa Kagiraneza, wo mu Karere ka Gisagara, wari utuye mu Nkambi y’Impunzi ya Mugombwa, yasanzwe yapfuye mu kidamu gifata amazi yo kuhira imyaka kiri mu gishanga cya Misizi, bikaba bikekwa ko yishwe kuko bamusanganye ibikomere ku mubiri.
Urupfu rw’uyu musore rwamenyekanye kuri uyu wa kabiri taliki ya 13 Ukwakira 2026, ubwo abaturage bamusangaga mu kidamu kiri mu Gishanga cya Misizi, mu Karere ka Gisagara, nabo bagahita bihutira kubimenyesha inzego z’ubuyobozi.
Amakuru yatanzwe n’inzego z’ibanze agaragaza ko uyu musore yasanzwe mu mazi yapfuye, bigakekwa ko yaba yarishwe, cyane ko umurambo we wasanganywe ibikomere. Icyakora, icyateye urupfu rwe ntikiramenyekana neza, kuko iperereza rigikomeje.
Amakuru y’urupfu rwa Kagiraneza, yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa, Igiraneza Crisate, avuga ko nabo amakuru bayahawe n’abaturage bamubonye bwa mbere.
Gitifu yagize ati: “Nibyo koko, hari amakuru twamenye ko mu Gishanga cya Misizi, mu kidamu gifata amazi, harimo umuntu ushobora kuba yitabye Imana. Twahageze koko dusanga ni umuntu ni umurambo w’umugabo, twahise twihutira gushaka uburyo umurambo we ukurwamo”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, na we yemeje aya makuru, avuga ko inzego za Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) zahise zijya aho umurambo wasanzwe kugira ngo hatangire ibikorwa byo kumenya icyateye urupfu rw’uyu mugabo.
Yakomeje avuga ko umurambo wakuwe mu mazi ukajyanwa kwa muganga kugira ngo usuzumwe, mu rwego rwo gufasha kumenya icyateye urupfu rw’uyu musore.
CIP Kamanzi kandi yavuze ko abantu babiri bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu bahise bafatwa, aba nabo akaba ari abagabo babiri bashinzwe kurinda icyo kidamu, bakaba bagomba gukorwaho iperereza kugira ngo hamenyekane niba hari uruhare bagize mu rupfu rwa nyakwigendera.
Umwe mu baturage utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru yagize ati:”Ntibyoroshye, ariko polisi na RIB bakurikirane neza kugira ngo hamenyekane icyishe uyu musore, nibashaka bahere ku barinda icyo kidamu, ni gute umuntu yapfira mu kidamu barinda barangiza bakavuga ngo ntibazi uwamwishe? Bababaze neza wasanga bafite amakuru”
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw’bitaro bya Kibilizi kugira ngo ukorerwe isuzuma.
(Inkuru ya Fabrice MPORANANAYO)