MINEMA yaburiye Abanyarwanda ku ngaruka zishobora guterwa na El Niño

Gilbert Silvapoxy
2 Min Read

Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Gen Maj (Rtd) Albert Murasira yibukije Abanyarwanda ko ari inshingano za buri wese kwirinda ingaruka zishobora guterwa n’ibiza bya El Niño.

Ibi yabigarutseho ku wa 13 Ukwakira 2026, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kugabanya ingaruka z’ibiza.

Uyu mwaka wa 2026, ufite insanganyamatsiko igira iti “Kubaka ubudahangarwa ku biza bitangirira mu ngo zacu.”

Minisitiri , Gen Maj (Rtd) Murasira yavuze ko uyu munsi usanze u Rwanda rukomeje kwitegura ibihe bishobora kurangwa n’ingaruka za El Niño ndetse hakaba hakenewe uruhare rwa buri muryango mu gukumira ingaruka zabyo.

Ati “Uyu munsi usanze dukomeje ibikorwa byo gutegura ibihe bishobora kurangwa n’ingaruka za El Niño, hakaba hakenewe ko buri rugo n’umuryango mugari, bakomeza kuba maso no gufata ingamba hakiri kare.”

Yashishikarije buri muryango kwitwararika, bakagenzura aho batuye ko hadashobora kwibasirwa n’ingaruka z’ibiza binyuze mu kuzirika ibisenge, gusana ahangiritse, kuzibura inzira z’amazi ndetse no gukomeza ingamba zo kurwanya isuri no kwirinda gukubitwa n’inkuba.

Ati “Ni ngombwa ko buri muryango ugira gahunda y’icyo wakora igihe habaye ibiza. Kandi buri wese agakurikiza amabwiriza n’ubutumwa buburira butangwa n’inzego zibifitiye ububasha.”

Yagaragaje ko MINEMA igiye gukomeza gukorana n’inzego z’ibanze, abafatanyabikorwa, abikorera n’abaturage kugira ngo hatezwe imbere imiturire ishobora guhangana n’ingaruka z’ibiza.

Ati “Ndasaba buri Munyarwanda guhera iwe akamenya ibiza bishobora kumugeraho, akitegura uko yabikumira hakiri kare. Ibiza biduteza ibihombo byinshi, bikadindiza iterambere, kubaka ubudahangarwa ku biza no kubyirinda ni inshingano yanjye nawe.”

El Niño ni ikinyagihe giterwa n’ubushyuhe budasanzwe bw’amazi yo mu Nyanja ya Pacifique, bushobora guteza imihindagurikire y’ikirere. Muri Afurika, ishobora gutera amapfa mu bice bimwe, mu gihe ahandi hagwa imvura nyinshi.

U Rwanda ruheruka gusaba inkunga ya miliyoni 86,2$, ni ukuvuga arenga miliyari 126,6 Frw, kugira ngo rwongere ubushobozi bwo kwitegura no gutabara mu bice byugarijwe cyane n’ibiza.

Minisitiri Murasira yasabye Abanyarwanda kwirinda ingaruka zishobora guterwa n’imvura nyinshi iteganyijwe muri iki gihe
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *