Bishop Harerimana wari ufunganywe n’umugore we yarekuwe

1,347

Umuyobozi w’Itorero Zeraphat Holy Church, Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we baregwa ibyaha birimo gukangisha gusebanya no gukwirakwiza amafoto y’imikoreshereze y’ibitsina, barekuwe by’agateganyo.

Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we Mukansengiyumva Jeanne, bakurikiranyweho kandi n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Bari baburanishijwe ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aho Urubanza rwabo rwari rwashyizwe mu muheezo nyuma yuko bisabwe n’Ubushinjacyaha bwavugaga ko hari ibishobora kuvugirwamo bishobora gutuma imyorondoro y’uwakorewe ibyaha ijya hanze.

Comments are closed.