Ingendo zo mu kirere hagati y’u Rwanda na Cyprus zigiye kurushaho koroshywa

Ubwanditsi
2 Min Read

Mu rwego rwo gukomeza kwagura ubufatanye mpuzamahanga no koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa, u Rwanda na Cyprus byashyize umukono ku masezerano y’ubwikorezi bwo mu kirere azwi nka ASA (Air service agreement) agamije kongera no kunoza ingendo zo mu kirere hagati y’ibihugu byombi.

Aya masezerano yashyiriweho umukono ku wa Kabiri i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho abayobozi bombi bahuriye mu bikorwa bitandukanye biri ku rwego mpuzamahanga.

Ku ruhande rw’u Rwanda, aya masezerano yasinywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu gihe Cyprus yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Constantinos Kombos.

Image
Ni amasezerano yasinywe hagati y’aba bagabo bombi bashinzwe dipolomasi mu bihugu byabo

Aya masezerano ategerejweho guteza imbere ubufatanye mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere, koroshya ingendo hagati y’abaturage b’ibihugu byombi, guteza imbere ubukerarugendo ndetse no kongera amahirwe mu bucuruzi n’ishoramari.

Usibye isinywa ry’aya masezerano, aba bayobozi banagiranye ibiganiro byagarutse ku buryo bwo kurushaho gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Cyprus mu nzego zitandukanye zifitiye inyungu abaturage b’ibihugu byombi.

Baganiriye kandi ku bibazo bireba akarere ndetse n’ibiri ku rwego mpuzamahanga, basangira ibitekerezo ku buryo ibihugu byabo byakomeza gukorana mu guteza imbere amahoro, umutekano n’iterambere rirambye.

Isinywa ry’aya masezerano riri mu murongo wa dipolomasi y’u Rwanda yo gukomeza kwagura ubufatanye n’ibihugu byo hirya no hino ku Isi, hagamijwe guteza imbere ubukungu, koroshya ubuhahirane no gushimangira umwanya warwo mu ruhando mpuzamahanga.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *