Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yashimye imiyoborere n’icyerekezo bya Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), avuga ko mu myaka amaze ayoboye uyu muryango yawugejeje ku rwego rushya binyuze mu mavugurura n’ibikorwa byibanda ku iterambere ry’abaturage.
Yabigarutseho mu ijoro ryo ku wa Mbere i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu birori byateguwe mu rwego rwo gushyigikira Louise Mushikiwabo nk’umukandida w’u Rwanda uhataniye kongera kuyobora OIF muri manda nshya.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibi birori, Dr. Nsengiyumva yavuze ko ubuyobozi bwa Mushikiwabo bwatumye OIF irushaho kugira uruhare rugaragara mu gukemura ibibazo byugarije ibihugu biyigize no guteza imbere gahunda zirebana n’iterambere rirambye.
Yashimangiye ko mu gihe amaze ayoboye OIF, Mushikiwabo yibanze cyane ku guha urubyiruko amahirwe yo kwiteza imbere, kongerera ubushobozi abagore, guteza imbere uburezi n’amahugurwa, gushyigikira ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ndetse no guteza imbere ubukungu n’umuco mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.
Dr. Nsengiyumva yavuze ko izi gahunda zafashije OIF kurushaho kwegera abaturage no kugira uruhare mu rugendo rw’iterambere ry’ibihugu biyigize, by’umwihariko mu guhanga imirimo, guteza imbere udushya no gufasha urubyiruko kwitegura guhangana n’ibibazo by’Isi ya none.
Yagaragaje kandi ko u Rwanda rwishimira uruhare rwa Mushikiwabo mu gukomeza guhuza ibihugu bigize OIF no guteza imbere ubufatanye hagati yabyo, binyuze mu mahame y’ubwubahane, ubufatanye n’iterambere rusange.
Ibi birori byabereye ku ruhande rw’Inteko Rusange ya 81 y’Umuryango w’Abibumbye (UNGA81), ihurije hamwe abayobozi bakuru b’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga baturutse hirya no hino ku Isi.
Louise Mushikiwabo yatangiye kuyobora OIF mu mwaka wa 2019, aba Umunyarwandakazi wa mbere uyoboye uyu muryango uhuza ibihugu n’inzego zirenga 80 bikoresha ururimi rw’Igifaransa. Muri iyi myaka ishize, yakomeje gushyira imbere gahunda zirebana n’urubyiruko, uburinganire, uburezi, ikoranabuhanga n’iterambere ry’ubukungu, ibintu byatumye ibihugu byinshi bikomeza kumugaragariza icyizere.
Mu gihe hitegurwa amatora y’ubuyobozi bwa OIF, u Rwanda rukomeje gushimangira ko Mushikiwabo afite ubunararibonye, icyerekezo n’ubushobozi byo gukomeza kuyobora uyu muryango no kuwugeza ku rwego rwo hejuru mu myaka iri imbere.
Ibiganiro n’ibikorwa byo kumushyigikira biri kubera i New York byerekana uburyo u Rwanda n’ibindi bihugu bifatanyije na rwo bikomeje gushyigikira kandidatire ye, bishingiye ku byo amaze kugeraho mu buyobozi bwe ndetse n’icyerekezo agaragaza ku hazaza h’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa.