Cameroun: Perezida Biya yaraye akoze impinduka zikomeye mu gisirikare.

Ubwanditsi
2 Min Read

Perezida wa Cameroun urambye ku butegetsi Paul Biya, umaze amezi hafi abiri atagaragara mu ruhame yakoze impinduka mu gisirikare cy’igihugu, mu gihe guhangayika gukomeje kwiyongera kubera igihe kirekire amaze ari mu mahanga.

Uyu Perezida w’imyaka 93 yashyize abategetsi mu myanya y’ingenzi mu gisirikare ndetse abasirikare batanu b’ipeti rya Koloneli abazamura mu ntera abashyira ku ipeti rya Brigadiye Jenerali (Brig Gen).

Umwe muri abo bashyizwe ku ipeti rya Brig Gen ni Raymond Jean Charles Beko’o Abondo, wahise ako kanya asubizwa ku mwanya wa komanda w’abasirikare bashinzwe kurinda Perezida Biya umwanya ariho guhera mu mwaka wa 2013.

Impinduka nk’izo si ikintu kidasanzwe mu butegetsi bwa Biya, by’umwihariko mu bihe aho abaturage baba bibaza byinshi cyane kuri Perezida wabo cyangwa iyo bafata ko afite intege nkeya.

Mu myaka itatu ishize, nyuma yuko muri Gabon, umuturanyi wa Cameroun, hari hamaze kuba ihirikwa ry’ubutegetsi ritari ryitezwe, ubwo ubutegetsi bw’umuryango wa Bongo bwahirikwaga bikavugwaho cyane mu bice binyuranye by’Afurika, ako kanya Cameroun yahise ikora impinduka ku buyobozi bw’ingabo.

No mu mwaka ushize ubwo yiyamamarizaga manda ya munani yateje impaka, Biya na bwo yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’ingabo.

Nanone muri Kamena (6) uyu mwaka, yazamuye mu mapeti abasirikare benshi n’abashinzwe umutekano benshi.

Izi mpinduka nshya yakoze zateje impaka, cyane cyane mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Biya yakoze izo mpinduka abinyujije mu mategeko-teka anyuranye yatangaje ku wa mbere ari i Genève mu Busuwisi, aho ari kuba avuye muri Cameroun ku itariki ya 7 Kamena agiye mu cyo itsinda rye ryasobanuye ko ari ukuhamara “igihe gito ku giti cye”.

Share This Article