Ikipe ya Basketbal U18 ikomeje imyitozo ikakaye

Ubwanditsi
2 Min Read

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball y’abatarengeje imyaka 18 iri mu mujyi wa Abidjan muri Côte d’Ivoire, aho ikomeje imyiteguro ya nyuma mbere yo gutangira imikino y’Igikombe cya Afurika cya FIBA U18 AfroBasket 2026, kizakinwa kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 16 Kanama.

Iyi kipe yamaze gukorera imyitozo itatu muri Côte d’Ivoire kuva yahagera, aho abakinnyi n’abatoza bakomeje kunoza uburyo bwo gukina ndetse no kongera guhuza imbaraga mbere y’imikino ikomeye ibategereje.

U Rwanda rwinjiye muri iri rushanwa nyuma yo kwitwara neza mu mikino yo gushaka itike mu Karere ka Gatanu ka FIBA Africa (Zone 5), ibintu byahaye icyizere abakunzi ba Basketball nyarwanda ko iyi kipe ishobora kwitwara neza ku rwego rwa Afurika.

Mu matsinda, u Rwanda rwashyizwe mu Itsinda C hamwe n’amakipe akomeye arimo Tunisia, Cameroun na Sénégal. Iri ni rimwe mu matsinda agaragaramo amakipe afite amateka meza muri Basketball y’abato muri Afurika, ibintu bituma buri mukino uzaba ufite akamaro gakomeye.

Ikipe y’u Rwanda izatangira irushanwa ihura na Sénégal ku wa Kane tariki ya 6 Kanama 2026, mu mukino utegerejwe na benshi kuko ushobora gutanga icyerekezo cy’urugendo rw’iyi kipe muri iri rushanwa.

Abatoza b’u Rwanda bavuga ko imyitozo iri kugenda neza kandi ko abakinnyi bafite morale yo hejuru mbere yo kwinjira mu marushanwa. Bizeye ko iminsi bamaze muri Côte d’Ivoire ibafasha kumenyera ikirere ndetse n’aho imikino izabera.

Igikombe cya Afurika cya FIBA U18 AfroBasket ni rimwe mu marushanwa akomeye y’abakiri bato ku mugabane wa Afurika, aho amakipe 12 ahatanira igikombe ndetse n’amahirwe yo kubona itike y’Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 19 kizaba mu 2027.

Abakunzi ba Basketball mu Rwanda bazaba bahanze amaso iyi kipe y’abato, bafite icyizere ko ishobora gukora amateka mashya no guhesha ishema igihugu mu ruhando mpuzamahanga.

Share This Article