DORE IBYATUMYE PERESIDA WA GICUMBI F.C
Ku munsi w’ejo ku wa kabiri tariki 28 Gasyantare nibwo perezida wa Gicumbi F.C yeguye ku nshingano ze zo kuba perezida w’iyi kipe nyuma yo kunyagirwa na Kiyovu sports byatewe n’iki?
Ikipe ya Gicumbi F.c ni imwe mu makipe avugwamo amikoro adahagije ndetse bakaba aribo bashobora kuba bakoresha ingengo y’imari nke ugereranyije n’andi makipe bakinana mu cyiciro cya mbere kuko amakuru aturuka ku bakurikiraa iyi kipe avuga ko ku mwaka bakoresha ingengo y’imari ya miriyoni mirongo itanu(50000000frw) ku mwaka kandi byibura isabwa miliyoni ijana ugereranyije n’ibisabwa birimo kugura abakinnyi, ibikoresho bazakenera ndetse n’ibindi, perezida kaba yagaragaje ko byari imbogamizi kuko ingengo y’imari yari nke nk’uko bigaragara muri iyi baruwa:
Ku cyumweru tariki 27 Gashyantare ubwo Kiyovu Sports yatsindaga iyi kipe ibitego bitandatu, andi makuru dukesha radio 10 avuga ko muri groupe abafana b’iyi kipe bahuriramo bavuze ko impamvu Gicumbi iri kwitwara nabi aruko abayobozi b’iyi kipe atari abanyagicumbi ibintu byababaje cyane perezida w’iyi kipe.
Bivugwa kandi ko komite yose yagombaga kwegurira rimwe maze perezida akabaca mu rihumye akegura ku mpamvu yagaragaje haruguru, gusa uyu munsi haeganyijwe inama igomba guhuza ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi ndetse na komite y’abasigaye hakaba hagomba gufatirwamo ibyemezo bitandukanye dore ko badacunze neza bamanuka.
Comments are closed.