Ikipe ya RSSB Tigers ihagarariye u Rwanda yatsinzwe na Rytas Vilnius yo muri Lithuania amanota 107-89 mu mukino wayo wa mbere mu Irushanwa Mpuzamigabane rya FIBA Intercontinental Cup 2026, riri kubera i Beijing mu Bushinwa.
Uyu mukino wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, RSSB Tigers itangira neza mu gace ka mbere ndetse ikomeza guhatana n’iyi kipe yo ku mugabane w’u Burayi, ariko Rytas Vilnius iza gukoresha ubunararibonye n’imbaraga zayo mu bice byakurikiyeho, irushaho gushyira ikinyuranyo hagati yayo na RSSB Tigers kugeza yegukanye intsinzi ku manota 107 kuri 89.
Iyi ntsinzwi ihise ishyira Rytas Vilnius mu mwanya mwiza mu Itsinda A, mu gihe RSSB Tigers isabwa kwitwara neza mu mukino wayo wa kabiri kugira ngo ikomeze kugira amahirwe yo kurenga amatsinda.
RSSB Tigers iri mu Itsinda A hamwe na Rytas Vilnius na Shanghai Sharks yo mu Bushinwa. Biteganyijwe ko izongera kugaruka mu kibuga ku wa Gatatu saa Tatu n’Igice za mu gitondo (09h30), ihura na Shanghai Sharks, imwe mu makipe akomeye muri Basketball yo mu Bushinwa ndetse yatwaye igikombe cya shampiyona y’iki gihugu.
FIBA Intercontinental Cup ni irushanwa rihuza amakipe yabaye indashyikirwa ku migabane itandukanye y’Isi, rikaba ritegurwa n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wa Basketball (FIBA). Iri rushanwa rifatwa nk’irihuza amakipe akomeye ku rwego rw’Isi, aho ahatanira kwegukana igikombe cy’ikipe nziza kurusha izindi ku rwego mpuzamahanga.
Ku nshuro ya mbere mu mateka yayo, RSSB Tigers iri kwitabira iri rushanwa rikomeye nyuma y’aho yigaragaje mu marushanwa atandukanye ku rwego rwa Afurika. Iyi kipe yahoze yitwa Tigers BBC mbere yo kugurwa no kwitwa RSSB Tigers, ikomeje kwandika amateka mashya muri Basketball nyarwanda.
Abakunzi ba Basketball mu Rwanda bazaba bahanze amaso umukino wa kabiri uzahuza RSSB Tigers na Shanghai Sharks, aho intsinzi ishobora kuyifungurira amahirwe yo gukomeza muri iri rushanwa rihuza amakipe akomeye ku migabane yose y’Isi.