Abantu 926 bahuguwe na AFC/M23 basoje amahugurwa mu Kigo cya Kanombe giherereye muri Teritwari ya Rutshuru, muri Kivu y’Amajyaruguru, bahabwa impamyabumenyi.

Aba bahawe impamyabumenyi ku wa Gatanu, tariki ya 9 Ukwakira 2026, mu cyiciro cya karindwi cyiswe “Uongozi Bora” (Imiyoborere Myiza).
Mu butumwa bwatanzwe, abayobozi ba AFC/M23 n’ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru basabye abarangije amahugurwa kugira uruhare mu mpinduka, kurwanya amacakubiri n’imiyoborere mibi, no guteza imbere kubana mu mahoro n’ubumwe mu muryango nyarwanda wa Congo.
ivomo: kigaliToday