Google yanze ubusabe bwa Uganda bwo gufunga channel 14 za Youtube zifite aho zihuriye na Bobi Wine

6,719
Kwibuka30

Ikigo Google Inc cyateye  utwatsi ubusabe bwa Guverinoma ya Uganda yayandikiye iyisaba gufunga imiyoboro ya Youtube ifite aho ihuriye n’imyigaragambyo yakurikiye itabwa muri yombi rya Bobi wine mu kwezi gushize.

Umuyobozi muri Google Inc ushinzwe itumanaho mu ishami rya Afurika Dorothy Ooko mu ibaruwa yanditse  kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ukuboza 2020 isubiza iya Guverinoma ya Uganda yo kuwa 9 Ukuboza, yavuze ko Google izashyira mu bikorwa ubusabe bwabo ari uko babanje kuzana icyemezo cy’urukiko rwemeza ko ibyo bashinja iyi miyoboro 14 ikorera kuri Youtube icungwa na Google Inc ari ukuri.

Kwibuka30
Google tells Uganda to go to court

Yagize ati:”Ntibyoroshye kwemeza ko icyo kifuzo cya guverinoma cyo gufunga imiyoboro 14 yose kizubahirizwa, ubusanzwe dukorera ku mategeko y’imbere mu bihugu gusa kuri iyi nshuro bisaba ko guverinoma ya Uganda itanga icyangombwa cy’urukiko cyemeza ko ibyo ishinja Boby wine ari ukuri”

Ku wa 9 Ukuboza uno mwaka nibwo guverinoma ya Uganda yari yandikiye ubuyobozi bwa Google isaba ko imiyoboro igera kuri 14 ya Wine ifungwa kuko Leta ya Uganda ivuga ko izo mbuga n’imiyoboro ikwirakwizwaho amagambo atari meza yo kwangisha ubutegetsi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.