Gufuha byatumye umugabo aruma urutoki umugore we amuca urutoki.

5,326

Musanze: Umugabo wo mu Karere ka Musanze aravugwaho kuruma urutoki rw’umugore we akaruca, biturutse kumufuhira, akaba ngo yaramukubise amabuye mu mutwe agambiriye “kumuvutsa ubuzima.”

Mukandutiye Vestine wo Mudugudu w’Akumugeni, Akagari ka Buramira, mu Murenge wa Kimonyi, mu Karere ka Musanze, ashinja umugabo we witwa Nshimiyimana Jean Claude.

Aganiriza agahinda ke umunyamakuru wa Radio/ TV1, Mukandutiye avuga ko yahohotewe bitewe n’uko umugabo yamubonanye n’undi mugabo maze akamufuhira.

Ati “Uru rutoki yarunciye tuvuye mu bukwe. Yararurumye n’amenyo.”

Uyu muturage avuga ko nyuma  yaho amurumiye urutoki ku wa Kane w’icyumweru gishize, tariki 29 Kamena 2023, nabwo yamukubise amuziza ko amubonanye n’undi mugabo.

Ati “Naraje ntambikana na muramu we wari kuza, nkaho yakageze hano duhita dukumirana mu nzira, ati uwo wari kumwe na we ni umugabo wawe, muvuye he?

Ndavuga ngo ko ari wowe nari nje kureba, uyu nirirwanye na we muri kabare? (avuga akabari) Ubajije abanyakabare bose bo mu Mudugudu bakubwira ko nigeze mpurira na we muri kabare? Umuhungu nibwo yahise yigendera, niko guhita amfata gutya akankubita.”

Akomeza ati “Yarandyamishije hasi, akajya afata amabuye akayankubita mu mutwe. Ngo narananiranye, ngo ndi igishushwe, wenda n’abaturage bazavuge niba hari umugabo bari bambonanye.”

Abaturanyi b’uyu mugore bavuga ko amaze igihe kinini ahohoterwa bityo ko hagira igikorwa atarahasiga ubuzima.

Umwe yagize ati “Ndi umuturanyi we wa hafi, ariko sinshobora kumara icyumweru ntumvise umudamu ari mu nzu ari kurira, umugabo yamunigiye mu nzu arakinga, abantu bakaza bagahonda inzugi, bashaka kumutabara.”

Undi na we ati “Amakimbirane yabo turayazi. Maze nk’umwaka amakuru nyumva ko umudamu ahohoterwa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimonyi, Mukansano Godence yagiriye inama uyu mugore kugaragaza ikibazo cye mu nkiko kugira ngo umugabo akurikiranwe.

Yagize ati “Inama nagira uwo mudamu  natange ikireko hanyuma namara gutanga ikirego kuri RIB dusigare dushakisha uwo mugabo.”

Ati “Aho tubimenyeye turaza kubikurikirana, tumenye ikibazo.”

Amakuru avuga uyu mugabo akimara guhohotera umugore we yahise atoroka kugira ngo adakurikiranwa.

Muri uyu Murenge habarurwa imiryango 76 ibana mu makimbirane.

src:umuseke

Comments are closed.