Imanza z’abari abavugizi b’umutwe w’iterabwoba wa FLN zahujwe

7,348
Sankara na Herman Nsengimana bakiri abavugizi ba FLN

Urukiko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba ruri i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rwategetse ko urubanza rwa Callixte Nsabimana uzwi nka ‘Sankara’ n’urwa Herman Nsengimana zihuzwa.

Aba bombi babaye abavugizi b’umutwe wa FLN hagati ya 2018 na 2020, bashinjwa ibyaha by’iterabwoba n’ubwicanyi.

Uyu munsi kuwa kane urukiko rwavuze ko rwasanze ubusabe bw’ubushinjacyaha bwo guhuza izi manza bufite ishingiro kuko ibyo baregwa bifitanye isano.

Mu iburanisha mu kwezi gushize, ‘Sankara’ yasabye ko urubanza rwe n’urwa Nsengimana zahuzwa n’urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, ukiri kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Bwana Rusesabagina, ubushize yemeye ko ari mu bashinze umutwe wa FLN, ariko yabwiye urukiko ko batawushinje ugamije ibikorwa by’iterabwoba.

Perezida Paul Kagame avuga ku ifatwa rya Rusesabagina mu kiganiro cyatambutse kuri televiziyo y’u Rwanda mu kwezi gushize, yavuze ko imanza z’aba zizahuzwa.

Bwana Kagame yagize ati: “… bazagira aho bahurira buri wese ashinje undi, ibyo yakoranye n’undi, cyangwa ibyo yakoresheje undi…”

Uyu munsi urukiko rwavuze ko urubanza rwa ‘Sankara’ na Nsengimana ruzatangira tariki 24 z’ukwezi gutaha kwa 11.

Urukiko rwasomye urubanza rw'abayoboke 11 ba FDU Inkingi
Leave A Reply

Your email address will not be published.