Mu gihe umwuka mubi ukomeje kwiyongera hagati ya Iran, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel, abagore bo mu murwa mukuru Tehran batangiye guhabwa imyitozo y’ibanze ya gisirikare, irimo n’uburyo bwo kurasisha intwaro n’iziremereye.
Kuri iki cyumweru, imbaga y’abagore yateraniye ku kigo cy’imyitozo ya gisirikare giherereye i Tehran ahitwa Imam Hussein Square. Nk’uko amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) abivuga, aba bagore bahawemo amahugurwa n’abasirikare ndetse n’abatoza b’inzobere, babereka uburyo bwo gukoresha no kurasisha intwaro zitandukanye.
Iyi myitozo y’abagore yakurikiye ifungurwa ry’ikindi kigo cy’imyitozo y’abasivili, ikigo cyashinzwe ku munsi ubanziriza uyu w’ahitwa Haft-e Tir Square. Raporo zitandukanye zerekana ko ibi bigo bishya bigamije gutegura no gukarishya ubushobozi bw’abaturage basanzwe, kugira ngo bazashobore guhangana n’ingabo za Amerika cyangwa iza Israel mu gihe haba igitero cyo ku butaka cyagabwa kuri icyo gihugu.
Ku rundi ruhande, bamwe mu bagore bitabiriye iyi myitozo batangaje ko intego yabo nyamukuru atari ukujya ku rugamba rw’imbere, ahubwo ari ukwiyungura ubumenyi bwabafasha kurinda imiryango yabo n’uduce batuyemo, mu gihe intambara yaba isatiriye imijyi yabo.
Izi ngamba zikomeye zafashwe na Iran zije mu gihe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, aherutse gutangaza ko ashobora gufata icyemezo gikomeye kuri Iran “vuba cyane”, mu gihe ibiganiro bya dipolomasia bigamije guhosha amakimbirane bikomeje kugenda biguruntege.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yamaganye bikomeye umwanzuro uwo ari wo wose ugamije gukoresha imbaraga za gisirikare cyangwa gufata ibihano bishya kuri icyo gihugu.
Araghchi yagize ati: “Nta gisubizo cya gisirikare gishobora gukemura aya makimbirane. Igisubizo kirambye kizava mu biganiro bishingiye ku butabera no kubahiriza inyungu za buri ruhande.”
Uyu muyobozi yatanze integuza ko mu gihe abanzi ba Iran bafata umwanzuro wo gukomeza intambara no kuyagurira ku butaka, igihugu cye cyiteguye kwirwanaho mu buryo bukomeye kandi bugaragara kurusha ikindi gihe cyose cyabayeho mu mateka.
(Inkuru ya Habimana Ramadhan /indorerwamo.com)