Kenya: Perezida Kagame yagize uruzinduko rw’akazi muri Kenya

5,759

Kuri uyu wa kane tariki ya 03 Gashyantare 2022, Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi i Nairobi muri Kenya yakiriwe na mugenzi we, Perezida Uhuru Kenyatta bagirana ibiganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko “Perezida Kagame uyu munsi yahuye na Perezida Kenyatta i Nairobi muri Kenya aho bagiranye ibiganiro ku mubano w’ibihugu byombi n’ibireba Akarere.”

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Kenya aho yaherukaga muri Werurwe 2020 mu muhango wo gusezera kuri nyakwigendera Daniel Arap Moi. Ku rundi ruhande, Perezida Kenyatta we yaherukaga i Kigali muri Werurwe 2019.

Perezida Kagame wamaze kugaruka i Kigali, yagize ati: “Nagize uruzinduko rugufi rw’akazi ariko rutanga umusaruro, aho nahuye  na Perezida Uhuru Kenyatta i Nairobi muri iki gitondo. Ubu noneho nagarutse mu rugo! Nakunze uko byagenze… isaha imwe y’urugendo, isaha imwe yo kugaruka i Kigali. Hiyongeyeho isaha imwe y’ibiganiro ubariyemo igihe cyo kuva ku kibuga cy’indege ukerekeza kuri Perezidansi ya Kenya no kugaruka ku kibuga cy’indege. Twaganiriye kuri byinshi.”

Perezidansi ya Kenya ishimangira ko Perezida Kenyatta yishimiye icyemezo cy’u Rwanda cyo kongera gufungura umupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda, avuga ko bizorohereza urujya n’uruza rw’ibicuruzwa n’abantu hagati y’ibihugu byombi bituranye.

Mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi bw’ibihugu byombi, Perezida Kenyatta yahamagariye u Rwanda kongera ibicuruzwa biva muri Kenya no gukomeza kubyaza umusaruro serivisi zinoze zo ku cyambu cya Mombasa mu buryobwo koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa.

Umukuru w’Igihugu cya Kenya yijeje mugenzi we w’u Rwanda ukwiyemeza bafite mu guharanira ko ibihugu byombi bifatanya mu guteza imbere ibitekerezo by’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bigamije inyungu z’abaturage bo mu Karere.

Aba bayobozi bombi kandi bashimangiye ko biyemeje gufatanya gushakira igisubizo kirambye amakimbirane yo Etiyopiya, Sudani, Sudani y’Amajyepfo na Somaliya, bavuga ko Kenya n’u Rwanda bizakomeza kugira uruhare runini mu guteza imbere ibiganiro n’amahoro hagati y’amashyaka ashyamiranye.

Umubano wa Kenya n’u Rwanda ugaragara mu butabera, ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi, ikoranabuhanga n’itumanaho, umutekano n’ibindi.

Ibihugu byombi kandi bifitanye umubano wihariye ujyanye n’ubucuruzi, dore ko mbere gato ya Covid-19, byagaragaraga ko hafi 30% y’ibicuruzwa byinjira mu Rwanda binyuzwa ku Cyambu cya Mombasa.

Comments are closed.