Ministre w’Ubuzima mu Bwongereza Yishyize mu Kato nyuma yo kwandura Coronavirus

9,242
Kwibuka30

Ministre w’ubuzima mu gihugu cy’Ubwongereza yishyize mu kato mu nzu ye nyuma y’aho ibizamini bigaragaje ko yanduye indwara ya coronavirus.

Ministre w’ubuzima w’igihugu cy’Ubwongereza Madame NADINE DORRIES kuva kuri uyu wa kabiri yishyize mu kato atangaza ko atari buve mu nzu ye nyuma y’aho ibizamini yakorewe bigaragaje ko nawe yanduye indwara ya coronavirus.

Kwibuka30

Madame Nadine w’imyaka 62 abaye umuyobozi wa mbere wo ku rwego rwa ministre usanzwemo Coronavirus muri icyo gihugu cy’Ubwongereza. Yatangaje ko atewe impungenge na nyina umubyara babana mu nzu imwe ko nawe yakwandurira muri iyo nzu cyane ko ngo yatangiye kugaragaza ibimenyetso.

Madame NADINE ministre w’ubuzima, yatangiye kugaragaza ibimenyetso byo gukorora no kubira icyuya cyinshi kuri uyu wa kane ushize, kugeza ubu Leta y’Ubwongereza yafashe umwanzuro wo gupima abantu bose bashobora kuba barabonanye n’uwo mutegetsi barebe ko nabo badashobora kuba banduye.

Kugeza ubu, mu gihugu cy’Ubwongereza, abagera kuri batandatu bamaze guhitanwa n’iyo ndwara, mu gihe 382 bamaze kuyandura.

Leave A Reply

Your email address will not be published.