“Nutareka ubwo butekamutwe bwawe nzagukubita” Mukankiko abwira Padiri Thomas

7,189

MUKANKIKO Sylvie, umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, yabwiye Padiri NAHIMANA THOMAS ko nakomeza ubutekamutwe bwe azamukubita.

Intambara y’amagambo irakomeje hagati ya bamwe mu bavuga ko batajya imbizi n’ubutegetsi bwo mu Rwanda aho MUKANKIKO Sylvie uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga asebya igihugu cy’u Rwanda yahaye gasopo mugenzi we uzwi nka Padiri Thomas NAHIMANA nawe utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, amubwira ko nakomeza ubutekamutwe bwe azamukubita agakizwa n’abafana be.

Iyi ntambara y’amagambo imaze igihe kitari gito, ariko yaje gukara ubwo uwitwa Padiri Thomas NAHIMANA uvuga ko afite guverinoma ikorera mu buhungiro yahaga umwanya wa minisiteri muri iyo ngirwa guverinoma ayiha MUKANKIKO Sylvie, uyu ahita avuga ko adakeneye uwo mwanya, kandi ko yamaze kuvumbura ubutekamutwe bwe.

Nyuma yo kwanga uwo mwanya, Padiri Thomas yahise akora ikiganiro aho nawe yaje kwibasira uwo mugore usanzwe atuye mu Busuwisi, amubwira ko impamvu yirirwa amusebya ndetse akanga n’umwanya yari yamuhaye muri guverinoma ye nk’umugenzuzi w’ibikorwa bya Guverinoma ari uko ngo yariye amafaranga ya FPR akaba anakorana nayo mu buryo buziguye.

Mukankiko Sylvie uzwiho kutarya iminwa no kotorohera abatumva ibintu kimwe nawe, yahise amwihaniza, amuha gasopo amubwira ko nakomeza azanamukubita agatabarwa n’abafana be, abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook, madame Sylvie MUKANKIKO yagize ati:”Wahereye kera uteka imitwe usaba abantu amafaranga ubabeshya ibidashoboka, wowe nta n’ubwo ufite ubushobozi bwo kuyobora Abanyarwanda, nukomeza ubwo butekamutwe nzagukubita maze utabarwe n’abafana bawe

Abatavuga rumwe n’uyu mupadiri bamushinja uburiganya bushukana aho yirirwa atoza abantu amafaranga akabashuka ko ari ayo mu bikorwa byo kurwanya Leta y’u Rwanda ariko ntagire na kimwe akora, abandi bamushinja kubaha ikizere gipfuye kuko ngo ahora ababwira ko hasigaye iminsi mike bakigarurira ubutegetsi mu Rwanda ariko kugeza ubu hakaba hatagaragara n’agacu k’ukuri kubyo ababwira.

Uyu mugabo Thomas aherutse na none gushyirwa mu majwi na bamwe mu bantu bari hafi cyane y’umutwe wa FDLR kuba aherutse gutoza amafranga abeshya ko agiye kuyaha uwo mutwe ariko bikarangira nta n’ifaranga ashyikirije uwo mutwe.

Comments are closed.