Nyina wa Snoop Dogg yitabye Imana ku myaka 70

4,086
Kwibuka30
Snoop Dogg's mother dies as he thanks God for giving him an angel as a mum  - newsbinding
Umuhanzi ukomeye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika yapfushije nyina umubyara azize uburwayi.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi yemejwe anashyirwa hanze n’uyu muhanzi Snoop Dogg kuri iki cyumweru abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter na Instagram aho uwo mugabo akurikirwa n’abagera kuri miliyoni 65.2 bose.

Beverly Tate, nyina wa Snoop Dogg witabye Imana afite imyaka 70 y’amavuko yari amaze igihe gito arwariye mu bitaro.

Kwibuka30

Ku butumwa bwe yanyujije kuri Instagram, Dogg Snoop yagize ati:”Warakoze mama, warakoze kumbera mama, itahire amahoro

Dogg yakomeje ashimira Imana kuba yaramutije nyina, akamubera umubyeyi, ati:”Mana warakoze kuba warampaye umumarayika nka maman, umwakire mu bwami bwawe

Kugeza ubu icyamwishe ntikirashyirwa hanze. Mu minsi yashize, uno muhanzi yari yasabye inshuti ze gusengera umubyeyi we kuko yari ananijwe n’ubuzima, yagize ati:”Nshuti zanjye, musengere mama wanjye, ndetse nanjye

Snoop Dogg asks fans to pray for his mother
Rapper Snoop Dog visits his ill mother at hospital - Report Minds

Comments are closed.