Ikipe y’Igihugu ya Liberia, Lone Stars, yasesekaye mu Rwanda aho yitegura gukina n’Amavubi mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Abakinnyi n’abatoza b’iyi kipe bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 20 Nzeri 2026, bakaba baje kwitegura umukino uteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro mu mpera z’icyumweru.
Lone Stars itozwa na Adil Erradi, umutoza wigeze gutoza ikipe ya APR FC mu Rwanda mu 2022, yagarukanye n’abakinnyi benshi bakina muri Shampiyona ya Liberia, barimo Tommy Songo na Ashley Williams ba LISCR FC ndetse na Kindness Cole wa Watanga FC.
Liberia kandi yazanye abakinnyi batandatu bakina mu makipe yo hanze y’igihugu. Muri bo harimo umunyezamu Amos Wesseh, myugariro Jamal Arago, abakinnyi bo ku ruhande Edward Ledlum na Prince Martor, rutahizamu Ayouba Kosiah, ndetse na myugariro Sebastin Teclar.
Abanya-Liberia baba mu Rwanda biteguye gushyigikira ikipe yabo
Uretse abakinnyi n’abatoza ba Lone Stars, uyu mukino utegerejwe no kuba umwanya wo guhuriza hamwe Abanya-Liberia baba mu Rwanda, by’umwihariko abanyeshuri biga muri za kaminuza zo mu gihugu.
Bamwe muri bo bavuga ko biteguye kujya kuri Stade Amahoro gushyigikira ikipe y’igihugu cyabo, nubwo bazaba bakina n’u Rwanda rubakira.
Benjamin Godman, Umunya-Liberia uba mu Rwanda akaba ari umunyeshuri muri imwe muri kaminuza zikorera mu Majyepfo y’u Rwanda, yari mu bari baje kwakira Lone Stars ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe yagize ati: “Ni amahirwe adasanzwe kongera kubona ikipe yacu, noneho tukayibona hano i Kigali, twiteguye kuyifana ndetse icyizere ni cyinshi kuko abakinnyi bahamagawe basanzwe bitwara neza”
Godman yavuze ko we na bagenzi be b’Abanya-Liberia baba mu Rwanda biteguye kuzaba hafi y’ikipe yabo no kuyishyigikira mu mukino w’ingenzi uteganyijwe kuri Stade Amahoro.
Kuri bo, kuba baba mu Rwanda ntibibabuza gukomeza gushyigikira igihugu cyabo, ndetse biteguye kuzana umwuka w’abafana ba Liberia kuri Stade Amahoro.
Amavubi na Lone Stars bahurira ku mukino w’ingenzi
Umukino w’u Rwanda na Liberia uri mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Amavubi azakira Lone Stars kuri Stade Amahoro ku wa Gatanu, tariki ya 25 Nzeri 2026, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Uyu mukino uzaba ari umwanya w’ingenzi kuri aya makipe yombi mu rugendo rwo gushaka itike y’iri rushanwa rizahuza amakipe y’ibihugu meza yo ku mugabane wa Afurika.
Mu gihe abakinnyi ba Liberia bamaze kugera mu Rwanda, ubu amaso ahanzwe ku myitozo n’imyiteguro ya nyuma y’aya makipe yombi mbere yo guhurira kuri Stade Amahoro.