Abantu nibura 34 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato bwari butwaye abashakaga kwimukira i Burayi mu buryo budakurikije amategeko, bwarohamye mu Nyanja ya Atlantika hafi y’inkengero za Sénégal. Umuntu umwe ni we warokotse, mu gihe ibikorwa byo gushakisha abandi bashobora kuba barabuze birakomeje.
Iyi mpanuka yabereye hafi y’agace ka Kébémer, mu karere ka Louga, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Sénégal, ahagana mu bilometero 180 uvuye mu murwa mukuru Dakar.
Ibiro ntaramakuru bya Sénégal, APS, byatangaje ku wa 8 Ugushyingo 2026 ko abantu 34 ari bo bari bamaze kubarurwa ko bahitanywe n’iyi mpanuka, umwe akaba ari we warokotse. Umubare w’abashobora kuba bakibura ntiwari watangajwe.
Ku mugoroba wo ku wa 7 Ugushyingo, Minisiteri y’Umutekano n’Imbere mu gihugu yari yatangaje ko hamaze kuboneka imirambo 21 n’umuntu umwe warokotse, ivuga ko ibikorwa byo gushakisha abandi byari bikomeje. Imibare yaje kuvugururwa ikagera kuri 34.
Guverineri w’Intara ya Louga, Ndèye Nguénar Mbodj, yasuye ahabereye iyi mpanuka kugira ngo akurikirane ibikorwa byo kumenya amazina y’abahitanywe na yo no kubungabunga imirambo yabo.
Minisitiri w’Umutekano n’Imbere mu gihugu na we yari ateganyijwe kugera aho iyi mpanuka yabereye ku wa 9 Ugushyingo, mu rwego rwo kwihanganisha imiryango yabuze ababo.
Mu butumwa Leta ya Sénégal yashyize ahagaragara, yongeye gushimangira ko igiye gukaza ingamba zo kurwanya amatsinda acuruza abantu, harimo no kongera ubufatanye n’ibihugu bihana imbibi na Sénégal.
Iyi mpanuka yongeye kugaragaza ububi bw’inzira y’inyanja ya Atlantika ikoreshwa n’abimukira bava muri Afurika y’Iburengerazuba berekeza mu birwa bya Canary bya Espagne, benshi baba bashaka kugera i Burayi.
Imiryango iharanira uburenganzira bw’abimukira ivuga ko abantu benshi bakomeje gupfira muri uru rugendo, ahanini bitewe n’ubwato buto, bwuzuye abantu kandi budafite ibikoresho bihagije byo kubatabara mu gihe habaye ikibazo.
Habimana Ramadhani INDORERWAMO.com