Rutsiro:Rwabuze gica hagati ya Gitifu uvugwaho gusambanya umugore wa SEDO.

1,807

Mu karere ka Rutsiro haravugwa intambara hagati y’abagabo babiri, bose basanzwe ari abakozi b’akarere ku rwego rw’Akagari bapfa kuba umwe avugwaho gusambanya umugore wa mugenzi we.

Uyu mugabo usanzwe ari Gitifu wa kamwe mu tugari tugize umurenge wa Kigeyo arashinjwa na mugenzi usanzwe ari Sedo muri kamwe mu tugari tugize umurenge wa Mushonyi.

Ibivugwa ni aba bagabo bombi babashije kuganira na Bwiza.com, dukesha iyi nkuru ko ushinjwa gusambanya umugore wa mugenzi we, bahaye bwiza.com amakuru ko byabaye mu ijoro ryo kuwa gatanu, tariki 08 Werurwe 2024, mu murenge wa Murunda aho basanzwe batuye n’imiryango yabo.

Ntibavuga rumwe ibyo kuba Gitifu asambanya umugore wa SedoSedo, uvuga ko yasambanyirijwe umugore, mu kiganiro yahaye Bwiza yavuze ko ubwo yari atashye yakomanze umugore agatinda kumukingurira, akamara akanya atuje akumva munzu havugiramo ijwi ry’umugabo.Ati “Naratashye nkomanze ku idirishya ry’iwanjye umugore atinda kunkingurira, mara akanya gato ntuje numva munzu havugiramo ijwi ry’umugabo, haciyemo akanya Umugore amukingurira idirishya agira ngo nagiye kurugi, mbona Gitifu niwe usohotse mu idirishya turagundagurana ari nako ntabaza andusha imbaraga ariruka.”

Akomeza avuga ko ibyamubayeho atari iby’uyu munsi gusa, kuko asanzwe abwirwa ko uyu Gitifu ajya yinyabya ku mugore we akagira uko yigenza, akaba asaba inzego z’ubuyobozi kuba zamurenganura byaba na ngombwa zikamuhanira gusenyera umuyobozi mugenzi we.Gitifu uvugwaho gusambanya umugore wa mugenzi we, yahakanye ibyo avugwaho byose, nk’uko yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Bwiza, ku rukuta rwe rwa Whatsapp.Ati “Sinjye gusa avuze ko musambanyiriza umugore, n’ubushize yatabaje ku gasozi ngo umuntu aramucitse nka saa yine z’amanywa, Sinzi niba bahora bamucika, ikindi ni uko atuye ahantu hatuwe mu bucucike, icyo gihe yari kuba yaratabaje bakamfatira mu cyuho, ibi bivuze ko ashaka kumparabika. Umuntu ufite abaturanyi Koko yabura umutabara mu bibazo bikoreye nka biriya.”

Akomeza avuga ko uyu muyobozi atayobewe aho yarega umuntu afashe asambanira iwe n’uburyo yamufata uretse gusebanya no guharabika.

Raporo y’ubuyobozi bw’umudugudu

Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro buvuga ko iperereza rigikorwa kuri iki kibazo.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro Kayitesi Dative, mu kiganiro na Bwiza.com yemeje ko aya makuru bayahawe, ariko bagikora iperereza ku kuri kwayo.Ati “Amakuru twarayamenye, twoherezayo abayobozi, amakuru y’ibanze twahawe ni uko nta muntu bahasanze, ntanigihamya ko biriya bintu byabayeho, kandi umugore akabihakana, turacyakurikirana ngo tumenye ukuri kwabyo.”Akomeza avuga ko baramutse basanze amakuru bahawe ari ukuri, byaba ari uguhungabanya umudendezo w’ingo, ndetse uyu gitifu uvugwa yabihanirwa.

Comments are closed.