Meya wa St. Louis muri Amerika n’itsinda yari ayoboye bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi

Ubwanditsi
2 Min Read

Intumwa zaturutse mu Mujyi wa St. Louis, muri Leta ya Missouri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ziyobowe na Meya wawo, Cara Spencer, zasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, zinamira inzirakarengane zirenga 250.000 ziharuhukiye.

Uru ruzinduko rwabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Ugushyingo 2026, aho izi ntumwa zabanje gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994, uburyo yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, ndetse n’ingaruka yasigiye u Rwanda n’abanyarwanda.

Nyuma yo kumva no gusobanurirwa ayo mateka, Meya Cara Spencer n’abo bari kumwe bunamiye abazize Jenoside bashyinguye muri uru rwibutso, mu rwego rwo kubibuka no kugaragaza ko amahanga akomeje kwifatanya n’u Rwanda mu guha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ni hamwe mu hantu hakomeye mu kubika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994. Urwo rwibutso rubitse imibiri y’abazize Jenoside isaga ibihumbi 250, rukaba n’ahantu hasurwa n’abayobozi, abashyitsi n’abandi baturutse mu bihugu bitandukanye kugira ngo bamenye amateka y’u Rwanda.

Uruzinduko rw’izi ntumwa za St. Louis rubaye umwanya wo kurushaho gusobanukirwa amateka y’u Rwanda, kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no gushimangira akamaro ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ivangura n’ibindi bikorwa bishobora kugeza abantu ku mahano nk’ayo.

Rugaragaza kandi uruhare rw’ububanyi n’amahanga n’ubufatanye hagati y’imijyi n’ibihugu mu guteza imbere kwibuka, gusigasira amateka no kwimakaza amahoro n’ubumwe bw’abaturage.

Image
Basobanuriwe ubukana n’ubugome jenoside yakoranywe
Image
Bashyize indabyo ku mva z’abazize jenoside yakorewe Abatutsi
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *