Abantu barindwi bahitanywe n’impanuka ya gari ya moshi yabereye mu gace ka Al-Ayyat, mu Ntara ya Giza mu Misiri, mu gihe abandi 125 bakomerekeye muri iyi mpanuka yatewe no kugongana kwa gari ya moshi ebyiri zitwara abagenzi.
Iyi mpanuka yabaye ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, mu birometero bigera kuri 52 mu majyepfo y’umurwa mukuru Cairo.
Nk’uko byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Gari ya Moshi muri Misiri (Egyptian National Railways), gari ya moshi yari ivuye mu Mujyi wa Giza yerekeza mu Ntara ya Fayoum yagonganye n’inyuma ya gari ya moshi yari ivuye i Cairo yerekeza mu Mujyi wa Aswan, mu majyepfo y’igihugu.
Iri sanganya ryabereye hagati ya sitasiyo za Kafr Ammar na Al-Raqqa, bituma imwe muri gari ya moshi ivaho inzira, ndetse amavani yayo amwe arangirika.
Minisiteri y’Ubuzima muri Misiri yatangaje ko abantu barindwi bahasize ubuzima, mu gihe abandi 125 bakomerekeye muri iyo mpanuka. Abakomeretse bajyanywe mu bitaro bitandukanye byo mu nkengero z’aho impanuka yabereye kugira ngo bahabwe ubuvuzi.
Mu bikorwa byo gutabara no gukura abagenzi mu byago, hifashishijwe imodoka z’abarwayi 72, mu gihe imashini zidasanzwe zoherejwe kugira ngo zikureho ibisigazwa bya gari ya moshi zangiritse.
Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el-Sisi, yatangaje ko akurikiranira hafi ingaruka z’iyi mpanuka, anategeka inzego zibishinzwe gukora iperereza ryihuse kugira ngo hamenyekane icyayiteye n’abashobora kubiryozwa mu gihe hagaragaye uburangare.
Ubushinjacyaha Bukuru muri iki gihugu na bwo bwatangiye iperereza, burimo gusuzuma uko gari ya moshi zagonganye, imiterere y’inzira za gari ya moshi n’uburyo ibikorwa byo gutwara abagenzi byari byateguwe.
Iyi mpanuka yongeye kugaragaza ibibazo by’umutekano bikomeje kugaragara mu bwikorezi bwa gari ya moshi muri Misiri, igihugu kimaze imyaka myinshi gihura n’impanuka z’ubu bwoko, zimwe muri zo zigahitana abantu benshi.
Kugeza ubu, ibikorwa byo gusukura aho impanuka yabereye no gusana ibyangiritse birakomeje, mu gihe iperereza rigamije kumenya neza icyateye iyi mpanuka rigitegerejwe.