Donald Trump yavuze ko abayobozi b’Uburusiya n’Ubushinwa, Vladimir Putin na Xi Jinping, bamusezeranyije ko batazagurisha cyangwa ngo batange intwaro kuri Irani.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Truth Social, Trump yagize ati:
“Perezida Xi yambwiye mu nama duherutse gukora i Beijing ko atazatanga cyangwa ngo agurishe intwaro muri Irani uko byagenda kose, kandi n’amasosiyete y’Abashinwa arimo.”
Trump yongeyeho ko Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin na we yamusezeranyije nk’ibyo. Yavuze ko Putin yumvaga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitagurisha intwaro muri Ukraine mu buryo butaziguye, ahubwo ko zigurishwa ibihugu bya OTAN, ari byo byazishyuye, kandi ko atazi uburyo izo ntwaro zakoreshejwe nyuma yo kuzigurisha.
Trump yasoje agira ati:
“Ibihugu bibiri bikunze kuvugwa ko bifitanye umubano na Irani, sintekereza ko bibigiramo uruhare. Iyo biba bibigizemo uruhare, ntiwaba ari ku inyungu zabo.”
Ariko, iibiro ntaramakury bya Reuters biherutse gutangaza ko ibitero bya drones za Irani ku bigo bya CIA mu kigobe cya Perse byatumye abasesenguzi b’ubutasi ba Amerika bakora iperereza ku buryo Uburusiya bwafasha Irani mu butasi.
Raporo yavuze ku masoko ane azi ibikorwa by’ubutasi bya Amerika, nubwo amazina yabo atatangajwe.
Nk’uko Reuters ibitangaza, abategetsi b’ubutasi ba Amerika ntibaragera ku mwanzuro wa nyuma ku bijyanye niba Uburusiya bwaragize uruhare muri iki gikorwa. Ariko, bizera ko bishoboka kubera ubufatanye bwa tekiniki hagati y’Uburusiya na Irani, ndetse n’uburyo ibitero byagabwe neza kandi bigakorwa neza.
Raporo zabanjirije iyi zivuga ko Uburusiya bufasha Irani kwibasira inyungu za Amerika zari zaratangajwe mu itangazamakuru kandi zemezwa na bamwe mu bayobozi ba Amerika. Ariko iri perereza rishya ku bijyanye n’uko Uburusiya bushobora gufasha Irani kwibasira ibigo bya CIA ntiryari ryatangajwe mbere.
Nk’uko Reuters n’ibindi bitangazamakuru bibivuga, nibura ibigo bibiri bya CIA byibasiwe muri Werurwe uyu mwaka:
- Icyicaro gikuru cya CIA kiri muri Ambasade ya Amerika i Riyadh muri Arabiya Sawudite.
- Indi sitasiyo mu burasirazuba bwa Iraq.
Bamwe mu banyamakuru ba Reuters bavuze ko hari n’ibindi bigo bya CIA byibasiwe, ariko ntibatanga andi makuru arambuye.