Urukiko rwa Harrow Crown Court rwo mu Bwongereza rwahamije icyaha cyo gusambanya ku gahato umugabo ukomoka muri Eritrea, Bruke Desalagne, w’imyaka 33 y’amavuko, nyuma yo gusanga yarakoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina umusaza wari wasinze bikabije.
Ibi byabereye mu gace ka Harrow mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa London, aho uyu musore yashinjwaga gukurura uwo musaza wari uri hafi y’urusengero rwa St John’s Church, akamujyana ahihishe inyuma y’uruzitiro mbere yo kumusambanya ku gahato mu gikorwa cyamaze hafi iminota 20.
Urukiko rwumvise ko uwahohotewe yari yanyoye inzoga nyinshi ku buryo atashoboraga kwirwanaho cyangwa gutanga uburenganzira bwo gukora icyo gikorwa. Mu mashusho yafashwe na camera z’umutekano (CCTV), hagaragaye Desalagne akurura uwo musaza amuvana aho yari yicaye ku ntebe, amujyana ku ruhande rw’ahari ibyatsi mbere yo kumukorera ihohoterwa.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mu gihe iki gikorwa cyakorwaga, abantu n’imodoka byakomezaga kunyura hafi y’aho cyaberaga. Bwavuze kandi ko igihe cyose hari umuntu wabaga yegereye aho bari, Desalagne yabanzaga guhagarika ibikorwa bye akabikomeza uwo muntu amaze kurenga.
Amakuru yagejejwe kuri Polisi n’umugore wabonye ibyabaga ari mu modoka ye, ahita afata amashusho amwe kuri telefoni ye ndetse anahamagara inzego z’umutekano. Polisi yahise ihagera mu gihe gito maze ifatira Desalagne aho icyaha cyabereye.
Mu iburanisha, Desalagne yavuze ko yari ari kugerageza gufasha uwo musaza kubera ko yari yasinze, ariko ibimenyetso birimo amashusho yafashwe na camera z’umutekano byamunyuzeho, bituma inteko iburanisha imuhamya icyaha cyo gusambanya ku gahato.
Umupolisi Luke Revill wari mu bakoze iperereza kuri dosiye yavuze ko Desalagne ari umuntu uteje akaga kuko yahisemo kwibasira umuntu wari ugeze mu zabukuru kandi udashoboye kwirwanaho. Yashimangiye ko ubutabera buzakomeza gukurikirana abakekwaho ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kugira ngo baryozwe ibyo bakoze.
Nyuma yo guhamwa n’icyaha, Bruke Desalagne ategereje igihano azakatirwa mu mezi ari imbere, mu gihe urukiko rwahisemo kudatangaza umwirondoro w’uwahohotewe hagamijwe kumurinda no kubahiriza amategeko arengera abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.