Trump yakangishije kurasa Oman iramutse yitambitse mu nzira y’amasezerano na Iran

Ubwanditsi
2 Min Read

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye guteza impaka mu rwego rwa dipolomasi mpuzamahanga nyuma yo gutangaza ko igihugu cya Oman gishobora kugabwaho ibitero bya gisirikare nikiramuka kibangamiye gahunda ya Washington yo kugera ku masezerano na Iran.

Ibi Trump yabivuze mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa 17 Kanama 2026, mu gihe ibiganiro hagati ya Amerika na Iran bikomeje kudindira nyuma y’igihe cyari cyagenwe cyo kugirana amasezerano ku bibazo birimo gahunda ya Iran yo gutunganya ingufu za nucléaire n’umutekano wo mu Karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.

Trump yavuze ko intego nyamukuru ya Amerika ikomeje kuba ugukumira Iran kugira intwaro za nucléaire, ashimangira ko atiteguye kwemera amasezerano adatanga ibisubizo bifatika kuri icyo kibazo. Mu magambo yateye impaka, yavuze ko Oman niramuka “yitambitse mu nzira”, Amerika ishobora kuyigabaho ibitero bya gisirikare.

Aya magambo aje mu gihe Oman ifatwa nk’umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye ba Amerika mu Karere k’Ikigobe cya Persian ndetse ikaba yarakunze kugira uruhare rw’ubuhuza mu biganiro hagati ya Washington na Tehran. Mu bihe bitandukanye, Oman yakiriye ibiganiro by’impande zombi ndetse ifasha koroshya umwuka wa dipolomasi hagati y’ibihugu byombi.

Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga bavuga ko amagambo ya Trump ashobora kongera umwuka mubi hagati ya Amerika n’inshuti zayo zo mu Karere, cyane cyane mu gihe Oman iri mu biganiro na Iran bigamije kongera gufungura no gucunga neza inzira y’amazi ya Hormuz, inyuramo igice kinini cy’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli ku Isi.

Ikibazo cya Hormuz cyabaye kimwe mu bikomeje gukaza umurego mu makimbirane hagati ya Amerika na Iran kuva intambara yatangira mu ntangiriro za 2026. Gufungwa cyangwa kudakora neza kw’iyi nzira y’amazi byatumye ibiciro bya peteroli bizamuka ku masoko mpuzamahanga, bituma ibihugu byinshi bikurikiranira hafi uko ibiganiro birimo kugenda.

Nubwo Oman itaragira icyo itangaza ku magambo ya Trump, abayobozi bo muri Iran bakomeje kuvuga ko ibiganiro na Muscat bikomeje mu rwego rwo gushaka umuti urambye ku bibazo birebana n’urujya n’uruza rw’amato muri Hormuz.

Iyi mvugo ya Trump ishobora kongera igitutu ku mibanire ya dipolomasi hagati ya Amerika n’ibihugu by’inshuti byayo byo mu Karere, mu gihe amahanga ategereje kureba niba ibiganiro na Iran bizatanga umusaruro cyangwa niba umwuka mubi ushobora kuvamo indi ntambara yaguka mu Burasirazuba bwo Hagati.

Share This Article