Uganda: Umurinzi wa 2 wa Bobi Wine nawe yagonzwe ahita avunika akaguru

7,123

Nyuma y’uko hagonzwe umurinzi wa Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine wiyamamariza kuyobora Uganda witwa Senteza Francis, kuri ubu hagonzwe undi witwa Ashraf, ahita avunika akaguru.

Amafoto y’umurinzi wakoze impanuka wagonzwe.

Abo mu ishyaka rya National Unity Platform (NUP) bavuze ko uyu murinzi wa Bobi Wine wamenyekanye ku mazina ya Ashraf, yagonzwe mu gitondo kuri uyu wa Kabiri, ubwo yari agiye mu nama yari guhuza NUP n’abanyamakuru.

Nk’uko Daily Monitor ibitangaza, ivuga ko imodoka yagonze uyu murinzi Ashraf itamenyekanye. Umurinzi wa mbere wagonzwe, Senteza Francis, abo mu ishyaka NUP bavugaga ko yagonzwe na Military Police, ariko iyi ngingo UPDF ikaba yarayihakanye yivuye inyuma, hakaba hari kwibazwa icyaba cyihishe inyuma y’iki kibazo kiri kwibasira abarinzi ba Bobi Wine.

Leave A Reply

Your email address will not be published.