Umunya Ghana Jacky Appriah arahakana amakuru yavugaga ko atwite inda ya Prezida wa Liberia

8,022
Kwibuka30

Umukinnyi wa filime wo mu gihugu cya Ghana yateye utwatsi amakuru yari amze iminsi avuga ko atwite inda ya prezida wa Liberia bwana Georges Weah.

Mu minsi mike ishize ku mbuga nkoranyambaga nka instagram hakwirakwijwe inkuru ivuga ko prezida wa Liberia GEORGES WEAH yaba yarateye inda umwe mu bagore bigeze n’ubundi gushudika witwa Jacky APPRIAH ufite ubwenegihugu bwa Canada ariko akaba akomoka mu gihugu cya Ghana.

Kwibuka30

Ni inkuru yababaje benshi mu baturage bo muri icyo gihugu cya Liberia kuko bumvaga ari igisebo kuri prezida wabo, ikindi bakavuga ko bitari bikwiye ko Prezida ajya gutera inda umukobwa w’umunyamahanga.

Nyuma y’icyo gihe cyose bivugwa, Jacky ntiyigeze agira icyo abivugaho, ariko ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 29 Nzeli, abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, yahakanya iby’ayo makuru ndetse avuga ko adatwite, Jacky yagize ati: “Si ngombwa ko mwita kuri ano magambo, ni ibihuha gusa, nta kuri kubirimo, jyewe ubwanjye ntabwo ntwite, kandi gutwita si igisebo, byari bikwiye kuba ishema gutwitira prezida, ariko sibyo, siko biri”

Madame Jacky yakomeje avuga ko prezida Weah ari umuinyacyubahiro kandi ukwiye kubahwa koko, yavuze ko yizeye neza ko Weah azageza igihugu ahantu heza cyane kandi ko bakwiye kubimwubahira.

First Lady Of Liberia Jackie Appiah FINALLY Breaks Silence On Pregnant  Rumors- VIDEO
Leave A Reply

Your email address will not be published.