Umunya Portugal Pedro Emmanuel uzatoza Rayon Sport yamaze kugera i kigali

8,419
Kwibuka30
Reyon Sport: Umutoza mushya wa Rayon Sports yageze i Kigali - News Within

Umunya-Portugal, Pedro Emmanuel Dos Santos Martins Silva yageze i Kigali aho aje gutoza Rayon Sports guhera mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona izatangira ku wa 19 Gashyantare 2022.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 31 Mutarama 2022, ni bwo Pedro Emmanuel yageze i Kigali ari kumwe n’undi mutoza uzamwungiriza.

Ikinyamakuru Igihe.com dukesha iyi nkuru, cyavuze ko Kuri gahunda, byari biteganyijwe ko agera i Kigali ku Cyumweru mu ijoro, akerekanwa nk’umutoza mushya wa Rayon Sports kuri uyu wa Mbere.

Kwibuka30

Uyu mugabo w’imyaka 46 waherukaga gutoza Al Nassr yo muri Arabie Saoudite, agiye gutoza Rayon Sports iheruka gutandukana na Masudi Djuma wabanje guhagarikwa ukwezi kumwe mu Ukuboza, ikipe igasigaranwa na Lomami Marcel.

Imikino ibanza ya Shampiyona yarangiye Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 26, irushwa atanu na APR FC ya mbere, ariko itarakina ibirarane bibiri igomba guhuramo na Mukura Victory Sports ndetse na Rutsiro FC.

Muri uku kwezi, Rayon Sports yaguze Kwizera Pierrot, Bukuru Christophe, Ishimwe Kevin n’Umunya-Uganda Musa Esenu ngo bazayifashe mu mikino yo kwishyura izatangira tariki ya 19 Gashyantare 2022.

Umukino wa mbere w’irushanwa ku mutoza Pedro Emmanuel ni uwo Rayon Sports izakirwamo na Mukura Victory Sports ku munsi wa 16 wa Shampiyona.

Comments are closed.