Umuyobozi wa FDLR yagaragaye ayoboye urugamba FARDC yarwanye na M23

3,141
Kwibuka30

Nyuma y’agahenge k’igihe gito, imirwano yongeye kubura hagati ya FARDC ifatanyije na FDLR, bagabye igitero gikomeye ku birindiro bya M23 biri ahitwa Kingi ni mu birometero 3 ujya mu mujyi wa Sake.

Kwibuka30

Rwandatribune dukesha iyi nkuru iravuga ko abaturage b’ahitwa ku Rupangu biboneye neza Gen.Omega ari kumwe n’itsinda kabuhariwe ryo muri FDLR/CRAP bari gutegura imirongo y’abarwanyi, muri abo barwanyi havuzwemo uwitwa Lt.Col Silencieux Inkodos.

Muri iyi mirwano kandi humvikanyemo ibisasu biremereye byaraswaga n’Abacancuro b’Abanya Romaniya, ndetse iyi mirwano yakomeje ku mpande zombi.

Umutwe wa M23 ushinja ingabo za FARDC kubatera ariko na FARDC ikavuga ko uyu mutwe udashaka kubahiriza amasezerano ya Luanda yo guhagarika imirwano.

Leave A Reply

Your email address will not be published.