WorldCup#: Espagne yegukanye igikombe cy’isi cya 2026

Ubwanditsi
3 Min Read

Ikipe y’Igihugu ya Espagne yegukanye Igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo gutsinda Argentine gitego 1-0 mu mukino wa nyuma w’amateka.

Ni umukino wari utegerezwe n’abafana barenga miliyari ku isi yose tutabaze n’abari ku kibuga. Uyu mukino wabereye kuri New York New Jersey Stadium. Ikipe y’igihugu ya Espagne (La Roja) yerekanye umukino wo ku rwego rwo hejuru, ku buryo yigarururiye umukino ku kigero cya 68% mu guhererekanya umupira.

Ni umukino watangiye wihuta ku mpande zombi buri kipe igerageza kurema uburyo bwo gutsinda igitego, ariko umupira wihariwe n’abakinnyi ba Espagne bahererekanyaga cyane mu kibuga hagati ishaka kwinjira mu rubuga rw’amahina rwa Argentine.

Espagne yigaruriye umukino ku rugero runini

Espagne yageze inshuro nyinshi mu rubuga rw’amahina rw’ikipe ya Argentine nshuro ariko , umunyezamu wa Argentine, Bwana Emiliano Martínez ababera ibamba. Martínez yakuyemo imipira 11 yari yabazwe biba agahigo ka mbere gakomeye mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi.

Bwa mbere kuva mu 1966, Argentine yasoje igice cya mbere cy’umukino w’Igikombe cy’Isi idateye mu izamu mu gihe amashoti atatu yabonetse mu mukino, ari yo make yabonetse mu gice cya mbere cy’umukino wa nyuma kuva mu 1966.

Mu minota 90 isanzwe y’umukino, amakipe yombi yananiwe kureba mu izamu bituma umukino urangira ari 0-0., umusifuzi yongeyeho indi minota 90 ngo amakipe yombi abe yisobanuye. Mu minota y’inyongera y’igice cya mbere (90+3′), umukinnyi wo hagati wa Argentine, Enzo Fernández, yahawe ikarata itukura nyuma yo gukorera ikosa rikomeye myugariro wa Espagne, Pau Cubarsí, bituma Argentine isigara ari abakinnyi 10 mu kibuga, ikintu cyongereye umurego Espagne.

Ni ikarita yaciye intege ikipe ya Argentine

Espagne ibifashijwemo n’ubwiganze bw’abakinnyi, yinjiye mu minota 30 y’inyongera isatira cyane. Ku munota wa 106, umukinnyi winjiye asimbuye, Ferran Torres, yabonye umupira mwiza cyane wari utanzwe na Nico Williams maze awuboneza mu nshundura n’ukuguru kw’ibomoso. Iki gitego nicyo cyatandukanyije amakipe yombi kugeza umukino urangiye.

Isesengura Ry’Imibare Y’Umukino (Match Stats)

Ibipimo (Metrics)Espagne (Spain)Argentine (Argentina)
Ibitego (Goals)10
Shots on target110
Gukontrola Umupira (Possession)68%32%
Imipira Yakuyemo n’Abanyezamu (Saves)011
Amakarata Atukura (Red Cards)01

Ni igikombe cya kabiri iki gihugu cyegukanye, nyuma y’icyo mu 2010 yatwaye itsinze u Buholandi igitego 1-0 cyinjijwe na Andrés Iniesta ubwo iri rushanwa ryari ryabereye muri Afurika y’Epfo.

Iki gikombe Espagne yatwaye cyaherekejwe na miliyoni 50 z’amadolari y’Amerika a(asaga miliyari 66 z’amafaranga y’u Rwanda).

Argentine ya kabiri yahawe miliyoni miliyoni 33z’amadolarinya Amerika, u Bwongereza bwa gatatu bwahawe miliyoni 29 z’amadolari mu gihe u Bufaransa bwasoreje ku mwanya wa kane wahawe miliyoni 27 ya Amerika.

Myugariro Pau Cubarsi wa Espagne, w’imyaka 19 ni we wabaye umukinnyi muto w’irushanwa naho Unai Simon wa Espagne usanzwe ukinira Athletic Club ni we munyezamu w’irushanwa nyuma yo kwinjizwa igitego kimwe mu Gikombe cy’Isi.

Kapiteni wa Espagne Rodri usanzwe ukinira Manchester City yo mu Bwongereza, ni we wahembwe nk’umukinnyi w’irushanwa ry’Igikombe cy’Isi mu gihe Umufaransa Kylian Mbappé ari we wahawe urukweto rwa zahabu nyuma yo gusoza irushanwa afite ibitego byinshi (10), arusha Lionel Messi ibitego bibiri.

Share This Article