Mu nama y’Ihuriro rya Biro Politiki y’Umuryango RPF-Inkotanyi (RPF Bureau Politique), Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango akaba n’Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame, yagejeje ubutumwa bukomeye ku bitabiriye iri huriro, yibanda cyane ku ruhare rw’urubyiruko mu kwishakamo ibisubizo no kubaka ahazaza heza h’u Rwanda.
Mu ijambo rye ryashimigiye ku mateka n’isano yayo n’aho u Rwanda rugeze ubu, Perezida Kagame yagaragaje ko kwigira no kwiyemeza kw’Abanyarwanda ari byo nkingi ikomeye yabyaye u Rwanda rushya rugaragara uyu munsi.
Perezida Kagame yavuze ko iyo u Rwanda rutaza guhaguruka ngo rwirengere, rwongere kandi rwirengere ingaruka z’amateka yarwo, rwari kuba ruri mu cyiciro cy’ibihugu bitagira agaciro.
“Iyo u Rwanda rutaza guhaguruka nta kintu twari kuba turi cyo. Twari kuba tukiri abantu baza kugaburirwa. Iyo abandi baje gushyigikira ibyo usanzwe wikorera, icyo ni ikintu cyiza. Ariko iyo nta kintu wakoze ku giti cyawe, iyo nta kintu na kimwe wikoreye, uhinduka ubusa.”
Umukuru w’Igihugu yahindukiye abwira mu buryo bw’umwihariko urubyiruko, abibutsa ko igihe cyabo cyo gukora n’icyo gukorera igihugu ari ubu, aho gutegereza ko amayobera n’amahirwe bitambuka.
Perezida Kagame yibukije urubyiruko ko abababanjirije, barimo n’abarwaniriye igihugu bakitangira, bakoze inshingano zabo, bityo ko igihe kigeze ngo na bo bazagire icyo biyereka n’icyo bazerekana ku bazabakurikira.
“Abenshi mu bari hano muri hagati y’imyaka 20 na 45. Abababanjirije ni abantu bashobora kureba inyuma bakavuga bati: twakoze ibyo twashoboye. Twatanze byose twari dufite, kandi uyu ni wo musanzu twatanze.
Yashimangiye ubu butumwa asaba urubyiruko kutazicuza icyo batakoze mu gihe cyashize:
“Ubu, ni igihe cyanyu. Ndavugisha mwe, rubyiruko. Ntimuzategereze kugeza ku myaka 70 ngo mutangire kwibaza muti: ‘Nakoze iki? Iyaba nari nabimenye.’
Iri jambo ry’Umuyobozi Mukuru wa RPF ryasize umukoro ukomeye ku rubyiruko rwitabiriye iri huriro, yongera abibutsa ko ishema ry’u Rwanda rishingiye ku mbaraga zabo, ubwitange bwabo, ndetse n’ingamba bafata uyu munsi mu guhindura igihugu no kugihesha agaciro mu ruhando rw’amahanga.