Gatsibo: Kontabure w’ikigo cy’ishure na mugenzi we bakurikiranyweho kwiba ibiryo by’abanyeshuri

2,773

Uwari umucungamutungo n’uwari ushinzwe ububiko kuri GS Karubamba mu Karere ka Gatsibo batawe muri yombi aho bakurikiranyweho kwiba umuceri wo kugaburira abanyeshuri.

Aba bombi bafashwe ku Cyumweru tariki ya 8 Ukwakira 2023 bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kiramuruzi.

Uwimana Marcelline, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza, yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko aba bombi bakekwaho kwiba ibiro birenga 100 by’umuceri.

Binavugwa ko uyu Comptable hari ibindi biro by’umuceri 25 yahembye abazamu b’ikigo bisimbujwe amafaranga.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri basabwe kwita kuri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri kandi bagahabwa ingano y’ibiribwa ikwiye ariko bakanamenya imicungire y’ububiko bw’ibiribwa.

Visi Meya Uwimana ati:Bakamenya ibyinjiye n’ibisohotse kandi ibisohotse bakamenya ko byageze mu gikoni bikagera no ku bana nk’uko byasohotse.”

Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane abandi baba barafatanyije muri iki cyaha kugira ngo na bo bagezwe imbere y’ubutabera.

Comments are closed.