Bafana Bafana yashyize hanze 23 bagomba guhangana n’Amavubi

542
kwibuka31

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo, Hugo Broos, yemeje urutonde ntakuka rw’abakinnyi 23 azifashisha ku mikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, Bafana Bafana izahuramo na Zimbabwe ndetse n’u Rwanda.

Iyi mikino yombi yo mu Itsinda C iteganyijwe muri uku kwezi, aho tariki ya 10 Ukwakira, Afurika y’Epfo izakirwa na Zimbabwe naho tariki ya 14 Ukwakira, ikakira Amavubi y’u Rwanda.

Umutoza Hugo Broos yari yahamagaye abakinnyi 45, ariko yamaze gutoranyamo 23 azifashisha kuri iyi mikino yombi izabera muri Afurika y’Epfo.

Abanyezamu batatu ntibigeze bahinduka, mu gihe impinduka nke zakozwe mu bwugarizi, hagati no mu busatirizi.

Myugariro Thabang Matuludi ukinira Ikipe ya Polokwane City, yahamagawe na Hugo Broos ku nshuro ya mbere nyuma yo kwigaragaza mu bakinnye Cosafa Cup.

Ni mu gihe Sphephelo Sithole yongeye guhamagarwa nyuma yo gukira imvune, naho Sipho Mbule asubirana umwanya we nk’uko bimeze kuri Tshepang Moremi ukina mu busatirizi.

Afurika y’Epfo izakina imikino ibiri itaha nyuma yo gukurwaho amanota atatu na FIFA kubera gukinisha Teboho Mokoena ku mukino wa Lesotho kandi yari afite amakarita abiri y’umuhondo.

Kuri ubu iki gihugu kiri ku mwanya wa kabiri mu Itsinda C kinganya amanota 14 na Benin ya mbere mu gihe Nigeria n’u Rwanda binganya amanota 11 ku mwanya wa gatatu n’uwa kane.

Lesotho ni iya gatanu n’amanota icyenda naho Zimbabwe ni iya gatandatu n’amanota ane.

Abakinnyi 23 bahamagawe muri Bafana Bafana

Abanyezamu: Ronwen Williams (Mamelodi Sundowns), Ricardo Goss (Siwelele FC) na Sipho Chaine (Orlando Pirates).

Ba myugariro: Malibongwe Khoza (Mamelodi Sundowns), Khuliso Mudau (Mamelodi Sundowns), Aubrey Modiba (Mamelodi Sundowns), Khulumani Ndamane (TS Galaxy), Mbekezeli Mbokazi (Orlando Pirates), Thabang Matuludi (Polokwane City), Samukelo Kabini (Molde FK, Norway) na Nkosinathi Sibisi (Orlando Pirates).

Abakina hagati: Teboho Mokoena (Mamelodi Sundowns), Sphephelo Sithole (Tondela SC, Portugal), Bathusi Aubaas (Mamelodi Sundowns) na Thalente Mbatha (Orlando Pirates).

Ba rutahizamu: Thapelo Morena (Mamelodi Sundowns), Oswin Appollis (Orlando Pirates), Sipho Mbule (Orlando Pirates), Iqraam Rayners (Mamelodi Sundowns), Lyle Foster (Burnley FC, England), Tshepang Moremi (Orlando Pirates), Mohau Nkota (Al-Ettifaq, Saudi Arabia) na Relebohile Mofokeng (Orlando Pirates).

(Igihe)

Comments are closed.