Kamonyi: HOWO yagonze imodoka eshanu n’abanyamaguru 11, babiri bahita bapfa

1,209

Mu masaha ya saa 17:22 z’umugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 15 Ukwakira 2025, habereye impanuka ikomeye mu muhanda w’amabuye Kamonyi–Runda–Ruyenzi Centre, aho imodoka ya HOWO ifite pulake RAG 379K, yari ipakiye umucanga, yagonze imodoka eshanu n’abantu cumi n’umwe.

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Hassan Kamanzi yemeje iby’aya makuru avuga ko iyi modoka yavaga Gihara yerekeza Ruyenzi Centre yabuze feri, bityo umushoferi ntiyabasha kuyihagarika, ihita igonga imodoka zari imbere yayo ndetse n’abanyamaguru bari hafi aho.

Muri abo bantu 11, babiri bahise bitaba Imana, abandi 2 bakomeretse bikomeye bahita boherezwa ku bitaro bya CHUK, mu gihe abandi bajyanywe kwitabwaho mu mavuriro atandukanye arimo; La Frontière Health Centre, UB Caritas Clinic, no ku kigo nderabuzima cya Gihara.

Amakuru avuga ko umushoferi wari utwaye iyo HOWO yahise afatwa arafungwa, ubu afungiye kuri Station ya Police ya Runda, mu gihe iperereza rikomeje ngo hategurwe dosiye ye izashyikirizwe ubutabera.

Polisi y’u Rwanda yihanganishije imiryango yabuze ababo, inifuriza abakomeretse gukira vuba, inongera kwibutsa abatwara ibinyabiziga kwitwararika no kubahiriza amategeko y’umuhanda, by’umwihariko bakagenzura ibinyabiziga byabo mbere yo kujya mu muhanda.

(Habimana Ramadhani /indorerwamo.com)

Comments are closed.