Amarangamutima ya Nate Ament wagizwe ambasaderi wa VISIT RWANDA muri NBA

Ubwanditsi
2 Min Read

Nyuma y’aho guverinoma y’u Rwanda yemeje Nate Ament nk’umukinnyi wa NBA ugiye kuba ambasaderi wa Visit Rwanda mu mukino wa Basketball muri NBA, uyu musore yatangaje ko anejejwe cyane no gukorana n’u Rwanda.

Kuri uyu wa mbere ushize taliki ya 29 Kamena 2026 nibwo ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB cyemeje ko umukinnyi Ament NATE ufitanye isano n’u Rwanda ukina mu irushanwa rya Basketball muri Amerika (NBA) yagizwe ambasaderi wa VISIT Rwanda mu mukino wa Basketball muri NBA.

Ni amakuru yemejwe n’ibiro bya minisitiri w’intebe w’u Rwanda, ndetse babinyuza mu itangazo ryashyizwe kuri X, ubwo butumwa bwsagiraga buti:”Twishimiye kwakira Nate Ament mu muryango wa Visit Rwanda nk’Ambasaderi wacu wa mbere w’umukino wa Basketball ku rwego rw’Isi.

Ament amaze kumva iby’ubu butumwa, yashyize hanze amarangamutima ye agira ati:”Guhagararira u Rwanda ni ikintu kivuze byinshi kuri jye. U Rwanda ni kimwe mu wo ndi we, kandi ntewe ishema no gusangiza iyo sano n’isi mu gihe ntangiye urugendo rwanjye muri NBA.”

Ament, w’imyaka 19, avuka kuri nyina w’Umunyarwandakazi, naho ise umubyara akaba ari umunyamerika, ni umukinnyi ukomeye wa basketball. Mu kwezi gushize, yatoranyijwe ku mwanya wa 13 muri NBA Draft muri Miami Heat, ikimenyetso cy’uko ari umwe mu bakinnyi bakiri bato bitezweho kugira ahazaza heza muri shampiyona ya NBA.

N’ubwo bimeze bitya, nta ruhande na rumwe rwigeze rutangaza agaciro k’amafaranga k’iyi kontaro.

Ni umwana ukiri muto, ariko benshi bakemeza ko imbere he ari heza cyane

Share This Article