Hashyizwe hanze urutonde rwa kaminuza nziza 10 ku mugabane wa Afrika, muri izo zose nta n’imwe yo mu Rwanda yagaragaye kuri urwo rutonde ruyobowe na Afrika y’Epfo na Misiri
Ikigo cy”Abanyamerika gishinzwe gukora ubushakashatsi bw’uburyo za kaminuza zihagaze ku ruhando mpuzamahanga “US news and World Reports” cyashyize hanze urutonde rwa kaminuza 10 zihagaze neza ku mugabane wa Afrika mu mwaka wa 2026.
Ni urutonde rwa kaminuza zigera ku icumi zo kuri uni mugabane wa Afrika, muri izo zose uko ari 10, nta n’imwe yo mu Rwanda igaragara kuri urwo rutonde, ndetse nta n’imwe yo mu karere ka East Africa irimo, yewe na za kaminuza zizwi cyangwa zikomeye mu karere nka Makere, n’izindi nta n’imwe iri kuri urwo rutonde.
Ni urutonde rwihariwe n’ibihugu bya Misiri na Afrika y’Epfo kuko ibyo bihugu byombi bifitemo kaminuza 9 mu 10, mu gihe igihugu cya Nigeria, kimwe mu bihugu bikomeye ku mugabane wa Afrika gifitemo kaminuza imwe gusa.
- Université du Cap Afrique du Sud
- Caire Égypte
- Université du Witwatersrand Afrique du Sud 240
- Université d’Ibadan Nigeria 264
- Université de Mansoura Égypte 267
- Université d’Al-Azhar Égypte 279
- Université de Johannesburg Afrique du Sud 281
- Université Ain Shams Égypte 290
- Université de Stellenbosch Afrique du Sud 299
- Université d’Alexandrie Égypte
Nubwo nta kaminuza yo mu Rwanda cyangwa mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba yaje muri 10 za mbere, uru rutonde ntirubara ibintu byose. Raporo igaragaza ko hashingiwe gusa ku bushakashatsi n’izina rya kaminuza, aho kureba ireme ry’uburezi cyangwa imibereho n’ubuzima bw’abanyeshuri ku mashuri.