Rwamagana: GS APAGIE MUSHA Ababyeyi barinubira amafaranga yo kugura umushwi

Gilbert Silvapoxy
2 Min Read

Mu karere Rwamagana umurenge wa Musha ku ishuri rya GS APAGIE MUSHA bamwe mu babyeyi barira ayo kwarika, kubera amafaranga bari kwakwa ni n’Ubuyobozi bw’ishuri bita ko ari ayo umurengera.

Hari ababyeyi bafite abana biga kuri G.S APAGIE/MUSHA, bavuga ko bafite impungenge ku mafaranga n’ibikoresho bivugwa ko basabwa n’ubuyobozi bw’iri shuri.

Aba babyeyi bavuga ko hari amafaranga 5,000 Frw buri mubyeyi asabwa gutanga, bavuga ko agamije kugura umushwi w’inkoko n’andi 5000frw yitwa ayo kuzamura ireme ry’uburezi.

Aha ababyeyi bibaza niba ireme ry’uburezi rizamukira mu mafaranga.

Bakomeza binubira kandi ko hari ibikoresho by’ishuri abana bategekwa kugura ku kigo,ibi bibazo by’ababyeyi bije mu gihe inzego z’uburezi mu Rwanda zidahwema kwibutsa  ibigo by’amashuri kutongera amafaranga atari mu mabwiriza,cyangwa kubahatira kugura ibikoresho ahantu runaka cyane cyane mu itangira ry’umwaka w’amashuri bakira abashya.

Inzego y’uburezi zavuze ko ababyeyi bafite uburenganzira bwo kugura ibikoresho byemewe aho bashaka, keretse iyo hari uburyo bwemewe n’amabwiriza cyangwa ubwumvikane bukurikije inzira zemewe.

 

Nyuma y’uko hasotse babyeyi ebyiri zitandukanye twashatse kumenya iyo ukuri nicyo Ubuyobozi bw’ishuri babivugaho Umuyobozi w’ishuri Mpayimana Jean Claude mu butumwa yaduhaye yagize ati:”Iyi niyo twahaye ababyeyi ,indi yari icyifuzo.”

Twashatse kumenya icyo Ubuyobozi bw’umurenge wa Musha  bavuga kuri iki kibazo aho iri shuri riherereye tuvugisha Umuyobozi Ushinzwe Uburezi mu murenge (SEI) NIYONAGIRA Claudine atubwira ko bagiye kubikurikirana bazatumenyesha ikizavamo.

Bikunze kugaragara ko  hirya no hino mu gihugu mu itangira ryamashuri usanga hari aho abayobozi baca amafaranga ababyeyi anyuranyije n’amabwiriza ya Minisiteri y’uburezi bagamije gushaka indonke.

 

Share This Article