Ubushinjacyaha bwasabiye Umunyamakuru Ngoboka Sylvain, ukurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza amakuru y’ibihuha, igifungo cy’imyaka itanu ndetse no gutanga ihazabu ya miliyoni 3 Frw.
Uyu munyamakuru Ngoboka, yatawe muri yombi ku tariki ya 23 Werurwe 2026 ndetse ubu akaba afungiye mu Igororero rya Muhanga.
Ubwo yaburanaga ku tariki ya 16 Nzeri 2026, Ngoboka yemeye icyaha aregwa ndetse asaba urukiko kumugabanyiriza igihano rukamukatira imyaka itatu y’igifungo isubitse.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko icyaha Ngoboka akurikiranyweho gishingiye ku butumwa yashyize kuri status ya WhatsApp, buvuga ko mu Kigo Ngororamuco cya Tongati hapfiriye abantu babiri mu cyumweru kimwe ndetse ko hakorerwa iyicarubozo.
Uhagarariye Ubushinjacyaha yavuze ko ubwo butumwa bwari bugamije guteza ubwoba muri rubanda no gutuma abaturage batakariza icyizere ubuyobozi, bikaba bigize icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha.
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kumuhamya icyaha ndetse rukamuhanisha igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw.
Ubwo yiregura, Ngoboka yemeye ko ari we watangaje ubwo butumwa kuri status ya WhatsApp, ariko ahakana ko yari agamije gutera ubwoba abaturage cyangwa gutuma batakariza icyizere ubuyobozi.
Yasobanuye ko yabushyize kuri status kugira ngo inshuti ze zibubone, yizeye ko mu gihe hari ufite amakuru arambuye kuri iyo ngingo yamufasha kuyasobanukirwa neza.
Ngoboka yavuze ko yemera icyaha ndetse anasaba imbabazi kuko ibyo yakoze nta bushishozi buhagije yashyizemo, bityo asaba guhanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu isubitse.”
Urukiko rwatangaje ko umwanzuro warwo uzasomwa ku wa 23 Nzeri 2026.
ivomo:umuryango