Nyamasheke: Umusore yishwe atewe ibyuma

Gilbert
By
Gilbert
1 Min Read

Umusore w’imyaka 31 wo mu Kagari ka Shara, Umurenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, yishwe atewe ibyuma ubwo yari agiye gutabara murumuna we wari umaze guterwa ibyuma mu nda mu buryo bukomeye.

Ibi byabaye ahagana saa Tatu z’ijoro ryo ku wa 17 Nzeri 2026, mu Mudugudu wa Byahi, ahazwi nka Centre ya Byahi.

Bivugwa ko uyu musore yari yatewe icyuma mu nda ndetse amara yasohotse.

Ibi bikimara kuba abari aho yaterewe icyuma ubwo batangiraga gushaka kumushyira kuri moto ngo bamujyane kwa muganga, umuvandimwe we yarahuruye nawe ahita aterwa icyuma mu rubavu n’ikindi mu gituza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba SP Twajamahoro sylvestre, yavuze ko uru rugomo rwaturutse ku makimbirane yari asanzwe hagati y’abarobyi ajyanye no kwibana imiraga bakoresha mu burobyi.

Yavuze ko nyuma baje kunywa inzoga, bamaze gusinda bararwana ndetse baterana ibyuma barakomeretsanya maze umwe muri bo ajyanwa kwa muganga, basanga yapfuye.

Kugeza ubu abantu batanu bamaze gutabwa muri yombi aho bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kagano.

Src:umuryango

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *