“Twirwaneho” yigambye gusubizanya umujinya n’uburakari ibitero by’ingabo za Leta n’abafatanyabikorwa bazo

Ubwanditsi
2 Min Read

Umutwe witwaje intwaro wa MRDP-Twirwaneho ukorera muri Komini ya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), watangaje ko wakubise ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC n’imitwe bifatanya mu mirwano.

Ibi byatangajwe na Col Fidèle Rugabo, umwe mu bofisiye bakuru ba Twirwaneho, wavuze ko ku wa 18 Nzeri 2026 habaye imirwano ikomeye mu bice bya Mukoko, Nyaruhinga na Gipimo nyuma y’ibitero bivugwa ko byagabwe n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC.

Nk’uko Col Rugabo yabitangaje, saa cyenda z’urukerera, ingabo za RDC zifatanyije n’iz’u Burundi, umutwe wa FDLR, P5 ndetse n’imitwe ya Wazalendo zagabye igitero ku baturage bo mu duce twa Mukoko na Nyaruhinga.

Yagize ati: Umwanzi mu cyerekezo cya Mukoko yateye abaturage saa cyenda z’urukerera. Umwanzi akaba arimo gukubitwa nk’ingoma.”

Yakomeje avuga ko saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, iryo huriro ry’ingabo ryakomeje ibikorwa bya gisirikare rigaba ikindi gitero mu gace ka Gipimo, mu cyerekezo cya Kabanju.

Twirwaneho ivuga ko abarwanyi bayo bifatanyije n’abo mu ihuriro rya AFC/M23 bahise bahangana n’abo bateye, ndetse ko imirwano yakomeje mu duce dutandukanye tw’iyo komini.

Aya makuru aje mu gihe imirwano ikomeje kuvugwa mu bice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa RDC, aho ihuriro ry’ingabo za Leta rimaze iminsi rishinjwa kugaba ibitero mu bice bigenzurwa na Twirwaneho na AFC/M23, birimo Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo, ndetse na Kalehe na Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru.

Col Rugabo yavuze ko Twirwaneho na AFC/M23 byamaganiye kure ibyo bitero, bishinja ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC gukomeza ibikorwa bya gisirikare mu gihe hakomeje ibiganiro n’imbaraga zigamije gushaka amahoro mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Kugeza ubu, nta ruhande rwa Leta ya RDC cyangwa izindi ngabo zashinjwe kugira uruhare muri ibi bitero rwari rwatangaza icyo rubivugaho, mu gihe amakuru yigenga ku byabereye muri utu duce atarabasha kwemezwa n’inzego zitabogamye.

Abasesenguzi bavuga ko gukomeza kwiyongera kw’imirwano hagati y’impande zihanganye bishobora gukomeza guteza umutekano muke n’ibibazo by’ubutabazi ku baturage batuye mu bice byugarijwe n’intambara mu burasirazuba bwa RDC.

Uvira: Abarwanyi ba Twirwaneho na AFC/M23 bafashe umudugudu wa Masango -  BWIZA
Ingabo za Twirwaneho na AFC/M23
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *