Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 3 Kanama 2026, inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano mu Mujyi wa Kigali zatangiye igikorwa cyo gukura mu maduka, utubari no mu zindi nzu z’ubucuruzi inzoga zitujuje ubuziranenge, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amabwiriza mashya yo kurengera ubuzima bw’abaturage.
Iki gikorwa kije gikurikira icyemezo cy’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyo gufunga inganda umunani zikora inzoga zikaze zo mu bwoko bwa Gin, Vodka na Whisky, zizwi cyane mu baturage nk’“ibyuma”, ndetse no gutegeka ko ibicuruzwa byazo byose bikurwa ku isoko.
Mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, abashinzwe umutekano n’inzego z’ibanze bagaragaye bakora ubugenzuzi mu maduka no mu tubari hagamijwe kureba ko inzoga zafatiwe icyemezo zidakomeza kugurishwa cyangwa kunyobwa.
Amakuru aturuka mu nzego zibishinzwe agaragaza ko iki gikorwa kiri mu rwego rw’ingamba zikomeje gufatwa zo guhangana n’ikibazo cy’inzoga zishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage, cyane cyane izikorerwa mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza agenga ubuziranenge.
Abacuruzi basabwe guhita bakura ku bubiko bwabo no ku mashelufu ibinyobwa birebwa n’iki cyemezo, mu gihe abaturage bo basabwe kwirinda kubinywa no gutanga amakuru igihe babonye aho bikomeje kugurishwa.
Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru bagaragaje ko bishimiye iki cyemezo, bavuga ko kizafasha kugabanya ingaruka ziterwa n’inzoga zitujuje ubuziranenge, cyane cyane mu rubyiruko rwari rusanzwe ruzikoresha cyane.
Inzego zibishinzwe zatangaje ko ibikorwa byo kugenzura no gukura ku isoko ibinyobwa bitemewe bizakomeza mu gihugu hose, ndetse ko abazafatwa bacuruza cyangwa bakwirakwiza ibicuruzwa byafatiwe icyemezo bazahanwa hakurikijwe amategeko.