Venezuela yasinyanye amasezerano na TotalEnergies mu rugendo rwo kuzahura ubukungu bushingiye kuri peteroli

Ubwanditsi
3 Min Read

Perezida w’agateganyo wa Venezuela, Delcy Rodríguez, yayoboye umuhango wo gusinya amasezerano y’ubwumvikane (Memorandum of Understanding) hagati y’ikigo cya Leta gishinzwe peteroli, PDVSA, n’ikigo cy’Abafaransa gikora mu bijyanye n’ingufu, TotalEnergies E&P New Ventures, mu rwego rwo gukomeza gukurura ishoramari mpuzamahanga mu rwego rwa peteroli na gaz.

Aya masezerano yasinyiwe ku Ngoro ya Perezida i Caracas, umurwa mukuru wa Venezuela, ku wa Gatandatu tariki ya 19 Nzeri 2026. Yasinywe na Perezida wa PDVSA, Héctor Obregón, ndetse na Francisco Javier Rielo, Umuyobozi Mukuru wa TotalEnergies ushinzwe ibikorwa byo gushakisha no gucukura peteroli muri Amerika.

Nubwo impande zombi zitaratangaza agaciro k’ayo masezerano cyangwa ingano y’ishoramari ateganya, abayasesenguzi bayabona nk’indi ntambwe ikomeye mu rugendo Venezuela yatangiye rwo kongera kubaka urwego rwayo rw’ingufu rwari rumaze imyaka myinshi ruhura n’ibibazo by’ishoramari n’umusaruro muke.

Aya masezerano aje akurikira andi yasinywe mu byumweru bishize hagati ya Venezuela n’ibigo bikomeye byo mu rwego rw’ingufu birimo Chevron, Eni, Continental Resources na GE Vernova. Ibyo bigo byatangaje gahunda zitandukanye zigamije kongera ibikorwa byabyo muri Venezuela nyuma y’ivugururwa ry’amategeko agenga urwego rwa peteroli ryakozwe muri uyu mwaka.

Mu mishinga yatangajwe, Chevron yavuze ko iteganya gushora arenga miliyari 7 z’amadolari ya Amerika kugira ngo yongere umusaruro wayo muri Venezuela, mu gihe ibindi bigo na byo bikomeje kugaragaza ubushake bwo gushora imari mu gihugu gifite kimwe mu bigega bya peteroli binini ku Isi.

Venezuela ifite hafi miliyari 303 z’ingunguru za peteroli zemejwe ko ziri mu butaka bwayo, ariko imyaka myinshi y’ibihano mpuzamahanga, ibibazo bya politiki ndetse n’igabanuka ry’ishoramari byatumye umusaruro w’iki gihugu uguma hasi ugereranyije n’ubushobozi gifite.

Guverinoma ya Delcy Rodríguez ivuga ko ivugururwa ry’amategeko ryakozwe mu ntangiriro za 2026 rigamije gushyiraho uburyo bworohereza abashoramari b’abanyamahanga kwinjira muri uru rwego, hagamijwe kongera umusaruro wa peteroli, kuzamura ubukungu bw’igihugu no kongera amafaranga yinjira mu isanduku ya Leta.

Aya masezerano na TotalEnergies aje nyuma y’impinduka zikomeye za politiki zabaye muri Venezuela muri Mutarama 2026, ubwo Nicolás Maduro yavaga ku butegetsi maze Delcy Rodríguez agahabwa inshingano zo kuyobora igihugu by’agateganyo. Kuva icyo gihe, ubuyobozi bushya bwatangiye gushaka uburyo bwo kongera gukorana n’ibigo mpuzamahanga no kuzahura urwego rw’ingufu rufatwa nk’inkingi y’ubukungu bwa Venezuela.

Abasesenguzi b’ubukungu bavuga ko niba aya masezerano n’andi ari gusinywa akomeje gushyirwa mu bikorwa, Venezuela ishobora kongera kwisanga mu bihugu bifite uruhare runini ku isoko mpuzamahanga rya peteroli, nyuma y’imyaka myinshi yaranzwe n’igabanuka rikabije ry’umusaruro n’ihungabana ry’ubukungu.

(Inkuru ya Habimana Ramadhan/ indorerwamo.com)

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *